Ngoma: Umusore w’imyaka 18 yagiye guhosha intambara ahasiga ubuzima

Sep 9, 2025 - 03:22
 0
Ngoma: Umusore w’imyaka 18 yagiye  guhosha intambara  ahasiga ubuzima

Ngoma: Umusore w’imyaka 18 yagiye guhosha intambara ahasiga ubuzima

Sep 9, 2025 - 03:22

Umusore w’imyaka 18 wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge, yagiye gukiza abantu babiri barwanaga barimo umuvandimwe we, umwe amukubita ishoka mu mutwe birangira yitabye Imana.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, bibera mu Mudugudu wa Gitobe mu Kagari ka Muhurire mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma.

Abaturage bari bahari ibi biba bavuga ko hari abasore babiri bari banyweye inzoga batangira gutongana bageze aho baranarwana barakomeretsanya. Umwe muri bo yari afite murumuna we w’imyaka 18 aza gukiza, wa musore wundi ahita mukubita ishoka mu mutwe abaturanyi bamujyana kwa muganga aza gupfa.

Uwo musore wicishije mugenzi we ishoka ngo nubwo yari yasinze abaturage bavuga ko yari yakomeje kwigamba ko ari bwice umuntu, ari naho bahera bavuga ko yabikoze ku bushake.

Umwe mu baturage yagize ati “Yari yahereye mugitondo afite ishoka hanze avuga ko hari umuntu ari bwice, ntabwo byamugwiririye ni ibintu yari yiriwe avuga.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bagikora urugomo kubera ubusinzi, asaba abaturage kubwirinda ndetse no kwirinda kurwana.

Yagize ati “Iyo urebye ubona ari urugomo ruturutse ku businzi, abaturage bavuga ko bari biriwe banywa kandi basangira, bari bashyamiranye mu nzira uwo bari bashyamiranye ajya gusaba imbaraga umuvandimwe we, hanyuma uwo muvandimwe aje bakorera urugomo uwo wundi bararwana biza kuvamo gukomeretsa cyane umwe muri bo binamuviramo urupfu.’’

Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi bakarenza urugero kuko iyo baza kuba batasinze ubu bwicanyi ntabwo bwari kubaho.’’

Uyu musore w’imyaka 18 yashyinguwe ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, abaturage basaba ko uwamwishe yaburanishirizwa mu ruhame kuko yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Ngoma.

Henriette UWAMAHIRWE