Njyanama y’Akarere ka Kayonza yeguje Meya n’abamwungirije

Dec 7, 2025 - 13:01
 3
Njyanama y’Akarere ka Kayonza yeguje Meya n’abamwungirije

Njyanama y’Akarere ka Kayonza yeguje Meya n’abamwungirije

Dec 7, 2025 - 13:01

Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yafashe umwanzuro wo kwirukana Meya Nyemazi John Bosco, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, birukanywe.

Ni umwanzuro wafashwe n’Inama Njyanama idasanzwe yateranye kuri iki cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025 yateraniye i Kayonza, ivuga ko aba bayobozi birukanywe nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo by’abaturage bitandukanye bigaragara muri aka Karere.

Birukanywe nyuma y’uko hari abaturage bo mu bice bya Ndego na Mwiri byagaragaye ko babuze imvura bagasonza ku buryo bukomeye. Iki kibazo cyageze aho bamwe batangira gusuhuka nyamara ngo Leta yari ifite ibyo kurya ahubwo harabaye uburangare mu kubitanga.

Bivugwa ko kandi aba bayobozi batumvikanaga aho akenshi bahoraga bashyamirana kubera kudahuza ku byemezo bimwe na bimwe. Ni ikibazo cyagiye kibaho inshuro nyinshi kugeza ubwo bamwe mu bayobozi babunga inshuro zirenze imwe.

Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza mu Ukuboza 2021, ni mu gihe Munganyinka Hope we yinjiye muri komite nyobozi y’Akarere ka Kayonza mu 2018, aza kongera gutorwa muri manda yakurikiyeho.

Harerimana Jean Damascene we yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu 2016, aza kongera gutorerwa indi manda mu 2021.

Akarere ka Kayonza kavugwamo ibibazo bijyanye n’izuba ryinshi mu gihe hari imishinga yagashyizwemo yo kuhira irimo KIIWP1, KIIWP2 n’indi igiye itandukanye yashowemo arenga miliyari 100 Frw, gusa iki kibazo ntikirabasha kurangira kuko abaturage ba Ndego na Mwiri bahora bataka buri mwaka.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com