Nyabugogo: Umujura akoze amahano akomeye cyane
Nyabugogo: Umujura akoze amahano akomeye cyane
Nyabugogo umubyeyi yambuwe n'abamarine bamutwara ishakoshi n'amafaranga
Mu karere ka nyarugenge mu murenge wa Nyabugogo umubyeyi yambuwe n'abamarine ishakoshi na telefoni. Uyu mubyeyi yasohotse muri gale ya nyabugogo agiye gutegera moto ahazwi nko ku kiraro ngo yerekeze mu gatsata ariko akihagera hafi y'iki kiraro neza nibwo yahuye n'umusore maze ahita amushikuza telefoni yari afite ndetse amutwara n'amafaranga ibihumbi 80 by'amafaranga y'URwanda maze ahita yinjira munsi yicyo kiraro maze baramushaka baramubura.
Uyu mubyeyi mu gahinda kenshi ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yagize ati "narimvuye muri gare ya nyabugogo nje gutega moto ngo nerekeze mu gatsata mpita mpura n'umusore maze anshikuza telefoni n'ishakoshi nari mfite irimo amafaranga ibihumbi 80 yinjira muri iki kiraro baramushaka baramubura maze niko gutabaza ngo bantabare maze umwe mu basore wari aho hafi aje kuntabara bamwe mubakora nicyo gisambo bari baraho bahita bamukubita.
Bamwe mubari bari aho babwiye itangazamakuru ko ubujura muri ako gace buhasanzwe kuko ngo nabahakorera nabo baribwa cyane bakaba basaba inzego zishinzwe umutekano ko zashyiraho ingamba zo kuhacungira umutekano zikomeye.
Abakora umwuga wo gutwara abantu n'ibintu ku igare bavugako iki ari ikibazo gikomeye muri aka gace kandi ko bituma bahomba kuko ngo bituma badahabwa akazi kuko ngo nta muntu ucyizera aho hantu ngo abe yaza kuhategera kuko ngo aba atinya ko bamwiba.
Umuvugizi wa polisi Mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire ubwo yavuganaga na BTN TV yatangaje ko ikibazo cy'ubujura gikunze kuvugwa hano bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo bahashye abo bajura kuko ngo kuri uyu munsi bafashe abagera kuri 6 .







