Nyagatare: Abakorera n'abarema isoko rya rw'imiyaga baratabaza
Nyagatare: Abakorera n'abarema isoko rya rw'imiyaga baratabaza
Mu karere ka nyagatare abacuruzi bakorera mu isoko rya rw'imiyaga bavuga ko babangamiwe n'ubujura bukorwa n'abana bato biyita aba Marine.
Nyagatare Abarema isoko rya rw'imiyaga bavuga ko bahangayitse kubera ikibazo cy' ubujura bukorwa n'abana bato binzererezi bakunze kwiganza ku bwinshi mu mugi wa Nyagatare bazwi kw'izina rya ba Marines.
Bamwe mubakorera muri iryo soko rya rw'imiyaga ndetse nabakunda kurirema bavuga ko hari abana bato bagendana inzembe ndetse n'ibyuma aho bagutegera mu nzira uva muri iryo soko bakakwambura ibyo ufite wagerageza kubarwanya bakagutemesha inzembe n'ibyuma baba bafite ndetse abarema iryo soko ndetse nabamwe mubarikoreramo bakavuga ko usanga abo bana banakunze kuba bazerera muri iryo soko ubundi wareba ku ruhande gato ugasanga bagushikuje ibyo ufite ubundi bakiruka
Abakorera ndetse n'abarema iryo soko bakaba basaba inzego zishinzwe umutekano kubatabara bakabakiza abo bajura.



