Nyamasheke: Habaye impanuka ya Moto iteye ubwoba abantu babiri barapfa undi umwe arakomereka bikabije
Nyamasheke: Habaye impanuka ya Moto iteye ubwoba abantu babiri barapfa undi umwe arakomereka bikabije
Mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo mu Ntara y’Iburengerazuba, Habereye impanuka ya moto ihitana abantu babiri umwe arakomereka bikabije.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba Wo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024, , ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Kanyogote Cyimana Juvenal, yatangahe ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije uyu mumotari yagenderagaho.
Ati”Umumotari wari uvuye i hanika witwa Ndahimana Edison w’imyaka 28 yagonze umuntu wagendaga n’amaguru witwa Nsengumuremye Fabien ahita apfa, uwo yari ahetse witwa Mutuyimana Grolia arakomereka ageze kwa muganga birangira nawe apfuye umumotari nawe yakomeretse.
Imirambo ya banyakwigendera n’uwakomeretse bari mu Bitaro bya Kibogora.
Isoko: UMUSEKE





