Nyamasheke: Habaye impanuka ya Moto iteye ubwoba abantu babiri barapfa undi umwe arakomereka bikabije

Jun 3, 2024 - 10:13
 0

Mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo mu Ntara y’Iburengerazuba, Habereye impanuka ya moto ihitana abantu babiri umwe arakomereka bikabije.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba Wo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024, , ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00). 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Kanyogote Cyimana Juvenal, yatangahe ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije uyu mumotari yagenderagaho.

Ati”Umumotari wari uvuye i hanika witwa  Ndahimana Edison w’imyaka 28 yagonze umuntu wagendaga n’amaguru witwa Nsengumuremye Fabien ahita apfa, uwo yari ahetse witwa Mutuyimana Grolia  arakomereka ageze kwa muganga birangira nawe apfuye umumotari nawe yakomeretse. 

Imirambo ya banyakwigendera n’uwakomeretse bari mu Bitaro bya Kibogora.

Isoko: UMUSEKE

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06