Nyamasheke: Umugore wari uri gutabira ibijumba yabonye umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

May 10, 2026 - 16:31
 0
Nyamasheke: Umugore wari uri gutabira ibijumba yabonye umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyamasheke: Umugore wari uri gutabira ibijumba yabonye umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

May 10, 2026 - 16:31

Umugore wo muri Nyamasheke yabonye umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari gutabira ibijumba.

Mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y’umugore wabonye umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari ari gutabira ibijumba mu murima we.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rusambu, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, aho Mukasibomana Aline yari ari gukora imirimo y’ubuhinzi, akubise isuka mu butaka akumva hari ikintu gikomeye gidasanzwe.

Nk'uko tubikesha Imvaho Nshya, amakuru avuga ko uyu mugore yahise areka guhinga nyuma yo kubona ibisigazwa by’umubiri, ajya guhamagara umugabo we Ndayiringiye Aaron kugira ngo na we arebe icyo babonye.

Nyuma yo kubimenya, bahise batabaza ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’inzego z’umutekano, abaturage na bo bahagera kugira ngo hakorwe igenzura ryimbitse muri ako gace.

Abakomeje gucukura ngo barebe niba nta yindi mibiri ihari, bavuga ko banabonye imyenda irimo udukabutura tubiri n’udupira tw’abana, ibintu byatumye bakeka ko uwo mubiri ushobora kuba ari uw’umubyeyi wishwe ari kumwe n’abana be.

IBUKA yasabye abaturage gutanga amakuru

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Ruharambuga, Mukankundiye Fabienne, yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko uwo mubiri ushobora kuba ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko aho uwo mubiri wabonetse hafi yaho hari ubwiherero bwajugunywemo abandi bishwe muri Jenoside, ndetse bikekwa ko bamwe bashobora kuba barakuwe muri ubwo bwiherero nyuma yo kubona bwuzuye bakajugunywa mu misozi.

Mukankundiye yavuze ko aka gace kari kamenyerewemo kwicirwa abagore n’abana benshi muri Jenoside, bityo ko hakenewe amakuru yatangwa n’abaturage kugira ngo hamenyekane umwirondoro w’uyu mubyeyi n’abo bana bakekwaho kwicanwa na we.

Yasabye abafite amakuru, cyane cyane abakoze Jenoside cyangwa abari batuye muri ako gace icyo gihe, gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ubuyobozi bwemeje ko umubiri uzashyingurwa mu cyubahiro

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruharambuga bwatangaje ko uwo mubiri wajyanywe ku biro by’Akagari ka Kanazi kugira ngo utegurirwe gushyingurwa mu cyubahiro.

Bwagaragaje kandi ko hateganyijwe inama izahuza abaturage batuye muri ako gace n’abafite amakuru ku byabaye mu gihe cya Jenoside, hagamijwe gukomeza gushakisha ukuri no kumenya ahakiri imibiri itaraboneka.

Haracyari imibiri iboneka mu buryo butunguranye

Mu myaka isaga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hirya no hino mu gihugu hakomeje kuboneka imibiri y’abazize Jenoside mu buryo butandukanye, harimo igihe abaturage bahinga, hubakwa ibikorwa remezo cyangwa se igihe imvura n’imyuzure bitwaye ubutaka.

Imiryango y’abarokotse Jenoside ikomeza gusaba abafite amakuru kuyatanga, kugira ngo imibiri yose itaraboneka ishobore gushyingurwa mu cyubahiro, ndetse n’imiryango yabuze abayo ibashe kubona ukuri ku byababayeho.

KANDA HANO UJYE UBONA AMAKURU KU GIHE BINYUZE KURI WATSAPP 

CYIZA Theogene FOLLOW ME ON