Nyamasheke: Habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri babiri muri bo bitaba Imana abandi barakomereka

Sep 19, 2024 - 13:18
 0

Mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri babiri muri bo bitaba Imana abandi barakomereka.

Iyo modoka yangiritse bikomeye yavaga ku ishuri rya St. Matthews icyuye abanyeshuri iza guta umuhanda nkuko amafoto arimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza. 

Amakuru aravuga ko abanyeshuri babiri bahise bitaba Imana, abandi bakomeretse bahita bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi no ku Bitaro bya Bushenge.

Icyateye impanuka ntikiratangazwa n’inzego zibishinzwe gusa abatangabuhamya babuze ko yatewe n’umunyonzi Imodoka yashatse gukatira bigatuma ita umuhanda ikagwa mu mugezi.

Hari umwarimu wabwiye RBA ko iyo modoka yari itwaye abana 31.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06