Nyamasheke: Umunani uvuyemo urupfu

Sep 10, 2025 - 01:07
 0
Nyamasheke: Umunani uvuyemo urupfu

Nyamasheke: Umunani uvuyemo urupfu

Sep 10, 2025 - 01:07

Umugabo witwa Nikuze Félicien w’imyaka 37 yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica se Nsengimuremyi Edouard w’imyaka 62 amutemesheje umuhoro mu mutwe amuziza ko atamuha umunani.

Ibi byabereye mu Murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera mu Murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamashe.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yavuze ko uyu musore yari amaze iminsi yigamba ko agomba kwica se cyangwa bakuru be babiri babonye umurage bahawe na se.

Yavuze ko uwo musore yategeye se mu rugo atashye akuye umwana we w'umukobwa ku ishuri, aramutemagura ndetse nta wundi muntu wari hafi kugira ngo amutabare. 

Ati: “Yari inshuro ya Kabiri agerageza kumwica kuko mu myaka ibiri ishize n’ubundi barashyamiranye, umusore afata nanjoro ashaka kumukerera ijosi, se aritaza nanjoro imukomeretsa umutwe, abaturanyi barabunga umusore avuga ko atazabyongera.”

Amakuru avugwa ko ubwo nyakwigendera Nsengumuremyi, yatahaga yasanze uwo muhungu we mu rugo bagashyamirana, akabwira se ko agiye kumwica nyuma yo gusingira umupanga. 

Yabanje gutema se akaguru,abonye ko atagishoboye kugenda ajya ku mutwe we aratemagura, abaturage batabaye bafata uwo musore ataracika.

Uwitwa Nyiransabimana Chantal w’imyaka 30 baturanye, avuga ko yahanyuze akabona uyu musore afashe se, ashaka kumutemesha umupanga yari afite.

Ati: “Namubujije ariko mbona yarakaye cyane ambwira ko nanjye yantema, ahita amutema ukuguru, mbona birakomeye njya guhuruza.”

Nyiransabimana yakomeje avugwa ko yagarukanye n’abo yari avuye guhuruza basanga umusaza yamaze kwicirwa iruhande rw’ikiraro cy’amatungo. 

Yakomeje agira ati: “Bahise bagota uwo musore atarabacika baramufata, ashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Karengera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karengera Mbanenande Jean Damascène, yabwiye itangazamakuru ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge mbere yo gushyingurwa.

Ati: “Umusore yafashwe ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Karengera igihe hategerejwe ko ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Ruharambuga.“

Yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera asaba abasore gukura amaboko mu mifuka bagakora aho gutegereza imitungo y’ababyeyi. 

Uyu nyakwigendera asize umugore, abana 5 ndetse n’abuzukuru.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849