Nyamasheke: Umusore uri mu kigero cy'imyaka 17 yakubiswe kugeza apfuye

Jun 2, 2024 - 02:09
 0
Nyamasheke: Umusore uri mu kigero cy'imyaka 17 yakubiswe kugeza apfuye

Nyamasheke: Umusore uri mu kigero cy'imyaka 17 yakubiswe kugeza apfuye

Jun 2, 2024 - 02:09

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, Nibwo umusore uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko witwa Kwizera Patrick wo muri santeri ya Rwesero mu Murenge wa Kagano ho mukarere ka Nyamasheke, yakubiswe kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru yamenye avuga ko yishwe n’abantu bamukubise kugeza apfuye nubwo hari hari abanyerondo bakanga kumutabara kubera ko yari yasinze.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano,Uwimana Damas, yatangarije itangazamakuru ko ayo amukuru y’urwo rugomo ubuyobozi bwayamenya bitinze bwakeye.
Ati”Amakuru y’urwo rugomo ntabwo yahise atangwa twabimenye saa yine z’amanywa ntabwo yakubitiwe muri santeri ya Rwesero ni abasore babiri barwaniye mu nzira n’uko barwanye bageze hafi ya santeri umwe akubita mugenz iwe rakerete yai avanye ahantu inyuma y’inzu bahamuvana ajya kuri centre de sante ya Nyamasheke”.
Uyu munyamabanga Nshingwabiko yakomeje avuga ko uwakubiswe byaje kumuviramo urupfu umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora ndetse n’uwabikoze akaba ataraboneka, RIB ikaba yatangiye iperereza.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268