Nyamasheke: Umusore w’imyaka 17 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe
Nyamasheke: Umusore w’imyaka 17 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe
Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 17 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 20 ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, ku wa 27 Gicurasi 2026. Amakuru avuga ko tariki 26 Gicurasi 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uyu musore yahengereye uwo mukobwa ubwo yari ari mu rugo wenyine, arinjira aramusambanya.
Uyu mukobwa asanzwe abana na nyirakuru, ariko icyo gihe ngo yari yagiye hanze. Agarutse ntiyahise amenya ibyabaye ndetse nta makuru yahise atangwa.
Bukeye bwaho ni bwo uwo mukobwa yabwiye abaturanyi ko yasambanyijwe. Abaturanyi bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kibogora kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze, nyuma yoherezwa kuri Isange One Stop Center ikorera ku Bitaro bya Kibogora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi ndetse ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, cyane cyane ashobora gufasha inzego gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Ati: “Turakangurira abaturage kwirinda ibyaha no kujya batanga amakuru yafasha mu gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano n’uburenganzira bw’abandi.”
Kugeza ubu, ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano mu gihe iperereza rikomeje.






