Nyamasheke: Umusore w'imyaka 19 wakoraga akazi ku bunyonzi yapfuye yishwe n'ikamyo

Nov 9, 2024 - 01:14
 0
Nyamasheke: Umusore w'imyaka 19 wakoraga akazi ku bunyonzi yapfuye yishwe n'ikamyo

Nyamasheke: Umusore w'imyaka 19 wakoraga akazi ku bunyonzi yapfuye yishwe n'ikamyo

Nov 9, 2024 - 01:14

Umunyonzi witwa Mugisha Marc w’imyaka 19, wari ufashe ku ikamyo yaje kuyirekura akubita umutwe ku yindi kamyo yabisikanaga n’iyo yari afasheho, ku gice cyo ku ruhande ahita apfa.

Hari saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo 2024 ikamyo y’inyekongo ifite pulake RAG 235 N, yavaga Kamanyola, ica Rusizi yerekeza Muhanga inyuze Nyamasheke yari itwawe na Mirego Fulgence w’imyaka 42 yageze mu mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke igonga Mugisha Marc w’imyaka 19, ahita apfa.

Umwe mu bahageze mbere impanuka ikiba, wahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko uyu munyonzi yari ari ku igare, afashe ku ikamyo yavaga mu bice bya Karongi yerekeza i Rusizi, ageze muri biriya bice by’Umurenge wa Bushekeri, uwo munyonzi arekura ikamyo akubita umutwe ku yindi kamyo yabisikanaga n’iyo yari afasheho, ku gice cyo ku ruhande ahita apfa.

Ati: “Hari mu ikorosi, umunyonzi atareba imbere ye. Ntituzi niba umushoferi yafashe feri agiye kurikata umunyonzi wari uyifasheho mu kurekura ikamurusha ingufu, kuko yaguye muri iyo yindi, igare rigwa ukwaryo.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemereye Imvaho Nshya ayo makuru.

Yagize ati: “Umunyonzi yavaga mu cyerekezo cya Nyamasheke ku karere agana mu Buhinga n’ubundi muri Nyamasheke,afashe ku modoka, ageze mu mudugudu wa Mubuga arayirekura, aradandabirana, akubita umutwe ku modoka ya TRCKSHCMAN babisikanaga mu rubavu rwayo, yavaga Kamanyola (DRC), inyuze Rusizi ijya Muhanga, umunyonzi ahita apfa.”

Yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe n’ubuteganye buke n’uburangare bw’uwari utwaye igare utarebye ko imbere ye, mu kindi gice cy’umuhanda hari indi modoka mbere yo kurekura iyo yari afashe.”

Yibukije abatwara amagare kwirinda amakosa nk’aya yo gufata ku modoka igenda kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yanasabye abakoresha umuhanda muri rusange kwibuka ko ari inshingano za buri wese kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, umushoferi ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga mu rwego rw’iperereza.

Nyakwigendera wari ushyingiwe vuba asize umugore utwite.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06