Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kuvuga amagambo akomeretsa uwarokotse Jenoside

Apr 24, 2025 - 07:34
 0
Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kuvuga amagambo akomeretsa uwarokotse Jenoside

Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kuvuga amagambo akomeretsa uwarokotse Jenoside

Apr 24, 2025 - 07:34

Umugore wo mu karere ka Nyanza yareze mugenzi we mu nteko z’abaturage ko yamubwiye amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside maze ahita atabwa muri yombi.

Byabaye kuwa 22 Mata 2025 mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Gahunga mu Mudugudu wa Kigohe.

UMUSEKE dukesha iy'inkuru wamenye amakuru ko umugore witwa Mukangenzi bikekwa ko yagaragaweho n’amagambo y’ingengabitekerezo ya jenoside .

Amakuru avuga ko yabwiye uwitwa Mukampoza ngo “ntawupfakara rimwe.”

Yongeraho ko “yagize amahirwe arapfakara naho ubundi ntanubwo yari kubona ibimuhagije.”

Abatuye hariya babwiye UMUSEKE dukesha iy'inkuru ko mu nyandiko yanditswe n’umukuru w’umudugudu, bigaragara ko yabivuze tariki ya 14 Mata 2025.

Ikindi bikekwa ko yamubwiye ko nubwo “umugabo we yapfuye muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ubu mu kwa kane yamumukurikiza.”

Intandaro y’ibi byose abatuye hariya bahamiriye UMUSEKE dukesha iy'inkuru ni uko Mukangenzi yonesheje imyaka ya mugenzi we ajya kumwihaniza niko kumubwira ariya magambo.

Ukekwa kandi yonesheje imyaka ya Mukampoza aranayirandura amakuru akaba yamenyekanye ari uko Mukampoza abivuze mu nteko y’abaturage amurega.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahunga, Tuyishimire Stiven ,yabwiye UMUSEKE dukesha iy'inkuru ko ukekwa yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza

Ukekwa akaba yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Nyagisozi.

Gusa ikindi abatuye hariya bavuga, ngo ni uko bariya bagore basanzwe bafitanye amakimbirane.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06