Nyanza: Uwahoze ari Gitifu yakatiwe imyaka irindwi azira gushyingura bisanzwe umubiri w'uwarokotse Jenoside
Nyanza: Uwahoze ari Gitifu yakatiwe imyaka irindwi azira gushyingura bisanzwe umubiri w'uwarokotse Jenoside
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitovu igifungo cy’imyaka irindwi nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwakatiwe ni Havugimana Joel w’imyaka 46, wahoze ari Gitifu w’Akagari ka Gitovu ko mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragaje mu rubanza, iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2014 ubwo umuturage wahingaga mu gishanga cya Biryogo yabonaga umubiri w’umuntu.
Uyu muturage yahise abimenyesha nyiri umurima, na we ageza ayo makuru kuri Gitifu w’Akagari ka Gitovu wari ushinzwe ubuyobozi muri ako gace icyo gihe.
Nyuma yaho, hateguwe umuganda abaturage bakuramo uwo mubiri maze ushyikirizwa ubuyobozi bw’akagari, buyobowe na Havugimana Joel.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mubiri wabitswe mu biro by’akagari ariko nyuma uza kubura mu buryo budasobanutse, ari nabwo iperereza ryatangiye.
Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, Havugimana Joel yakurikiranwaga ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko rwanzuye ko yakoze ibikorwa binyuranyije n’amategeko bijyanye no kubungabunga no guha agaciro imibiri y’abazize Jenoside, rumuhamya icyo cyaha.
Yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi.
Mu Rwanda, imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa mu buryo bwihariye hagamijwe kuyibungabunga no kuyishyingura mu cyubahiro.
Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abaturage gutanga amakuru yose ashobora gufasha kubona imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro cyangwa amakuru ajyanye n’ahajugunywe abazize Jenoside.
Iki kibazo cyongeye kwibutsa benshi akamaro ko kurinda no kubungabunga ibimenyetso byose bifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






