Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi umusore wafatanwe urumogi ibiro bine
Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi umusore wafatanwe urumogi ibiro bine
Kuri uyu wa gatandatu polisi yo mu karere ka nyarugenge yataye muri yombi umusore ukomoka mu karere ka burera nyuma yo kumufatana ibiro bine by'urumogi.
Kuri uyu w'agatandatu mu masaaha ya mugitondo polisi yafashe y'URwanda ikorera muri gare ya nyabugogo umusore witwa Habamahirwe François w'imyaka 18 ukomoka mu karere ka burera umurenge wa Nemba yuma yo kumufatana ibiro bine by'urumogi.
Akimara gufatwa yavuzeko yari arukuye iwabo mu karere ka Burera akaba yararuzaniye abarucuruza ngo barumugurire. Kuri ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya kimisagara mugihe iperereza rikomeje gukorwa kugirango hamenyekana abandi bakoranaga nawe.
Uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bakaba banashimirwa kubwuruhare bagira kugirango abafite umugambi wo kwica ubuzima bwabaturage iburizwemo. Ibi kandi bigaragaza ubufatanye abaturage bafitanye na polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge.





