Umusore usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yitabye Imana azize amarushanwa yo kunywa inzoga

Jun 30, 2024 - 01:16
 0
Umusore usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yitabye Imana azize amarushanwa yo kunywa inzoga

Umusore usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yitabye Imana azize amarushanwa yo kunywa inzoga

Jun 30, 2024 - 01:16

Umusore witwa Charles Ngaga usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto bazwi nk'abamotari, yitabye Imana azize kunywa amacupa atanu y'inzoga zikaze zizwi nk'icyuma, aho yari mu marushanwa yo kunywa izo nzoga., yari yashyiriweho igihembo cy'amashilingi ibihumbi 10000.

Uyu musore wari utuye mu Ntara ya Morogoro mu gace kitwa Kiswanya "A" muri Tanzania, yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wagatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, nyuma yamarushanwa yokunywa inzoga zikaze zizwi nk'icyuma hano mu Rwanda. 

Uyu musore yari yategewe ko naramuka amaze amacupa atanu ari buhabwe igihembo kingana n'ibihumbi 10000 by'amashilingi. 

Charles Ngaga, ako gahigo yagaciye maze ahita ahabwa ayo mashilingi niko guhita ajya mu kazi, ariko ngo byaje kwanga Abamotari bagenzi be barikumwe bahise bamutwara murugo.

Nyuma ngo uwo musore yaje kugira ikibazo ariko ababyeyi be bagirango ni bisanzwe kuko nubundi yari asanzwe ari umunsinzi.

Byage kugera nijo ahita yitaba Imana bitewe nuko yabuze ubutabazi ngo bamujyane kwa muganga. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06