Umukobwa wa Mukeshabatware Dismas yitabye Imana, uyu muryango ukomeza kugarizwa n'ibyago mu gihe gito

Apr 2, 2024 - 05:57
 0

Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, Nibwo Ilibagiza Yvonne, umukobwa wa nyakwigendera Mukeshabatware Dismas yitabye Imana azize indwara ya kanseri yari amaze igihe ahanganye nayo.

Amakuru avuga ko nyakwigendera wavutse ku wa 12 Nyakanga 1979 ikindi akaba umwana wa gatatu mu bo Mukeshabatware wamamaye mu itorero indamutsa za Radiyo Rwanda, yaguye mu bitaro bya Butaro aho yari amaze igihe yivuriza indwara Kanseri.
Aya makuru kandi IGIHE dukesha iyi nkuru, yayihamirijwe n’umuvandimwe we, Nyirimigambi Philbert, yavuze ko byitezwe ko azashyingurwa ku wa 4 Mata 2024 mu irimbi rya Rusororo.
Ilibagiza yitabye Imana nyuma y'imyaka mike Se Mukeshabatware Dismas atabarutse mu mwaka wa 2021 nyuma gato  umufasha we yitabye Imana ku wa 30 Ugushyingo 2017.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268