Nyarugenge: Umukobwa yiyahuye nyuma yo kubuzwa na se kuvugira kuri telephone
Nyarugenge: Umukobwa yiyahuye nyuma yo kubuzwa na se kuvugira kuri telephone
Mu karere ka Nyarugenge umwana w'umukobwa w'imyaka 16 y'amavuko yihuye nyuma yuko ise amubujije kuvugira kuri telefoni nijoro ndetse akanayimwaka.
Mu karere ka nyarugenge mu murenge wa Kigali Akagari ka Rwesesero haravugwa inkuru y'akababaro aho umwana w'umukobwa w'imyaka 16 y'amavuko yiyahuye akoresheje umugozi nyuma yuko ise umubyara yari amaze kumwiyama kuvugira kuri telephone nijoro ndetse akanayimwaka.
Ubwo ise yasobanura ibi yavuze ko yari abyutse agiye ku bwiherero mu masaaha ya nijoro niko kumva uyu mukobwa we avugira kuri telefoni maze ajya kumubuza agira ngo aryame ariko umukobwa amubera ibamba arabyanga ubundi arayimwaka maze umukobwa aramubwira ngo iyo telefoni yanjye utwaye ubuzima bwanjye burangiriye aha.
Uyu umukobwa akimara kuvuga ayo magambo ise yagizengo ni ugutebya ubundi asubira kwiryamira ariko bukeye batungurwa no kumusanga yimanitse mu giti.
Bamwe mu batunyi b'uyu muryango bavugako batazi neza icyo uwo mwana yazize ibituma bacyeka ko haba hari uwamwishe ubundi akamumanika mu giti kugirango bazacyeke ko yaba yiyahuye. Bityo bagasaba ko hakorwa iperereza hifashishijwe laboratories zo Kwa muganga kugirango hamenyekana icyaba cyarateye uru rupfu.







