Papa Francis niwe uyoboye urutonde rw'ibihangange byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2025
Papa Francis niwe uyoboye urutonde rw'ibihangange byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2025
Papa Francis Ari mu bihangange byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2025 turiho dusoza Mu gihe habura icyumweru ngo dusoze umwaka wa 2025, hari ibihangange bitahiriwe n'uyu mwaka by'itabye Imana birimo Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi Papa Francis witabye Imana afite Imyaka 88.
Umunyamakuru wa BIGEZWE TV yegeranyirije bamwe muri ibyo bihangange byitabye Imana.
Kuri uru rutonde ruyobowe na Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025, ubwo yari amaze igihe arwaye indwara z’ubuhumekero.
Ku mwanya wa kabiri turahasanga Rutahizamu wa Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Diogo Jota, wari ufite imyaka 28, yitabye Imana tariki ya 3 Nyakanga 2025 aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Espagne.
Urupfu rw’uyu mukinnyi rwatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Portugal nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye mu Ntara ya Zamora aho yari kumwe na murumuna we, André w’imyaka 26, na we wahaburiye ubuzima.
Ku mwanya wa gatatu turahasanga Uwahoze ari Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, yitabye Imana tariki ya 13 Nyakanga afite imyaka 82.
Buhari yapfiriye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru avurirwa.
Yabaye perezida wa mbere muri Nigeria utsinze perezida wari uri ku butegetsi ubwo yatorwaga mu 2015
Ku mwanya wa Kane turahasanga Sam Nujoma waharaniye ubwigenge bwa Namibia ndetse akaba Perezida wa mbere w’iki gihugu nyuma yo kwigobotora Afurika y’Epfo, yitabye Imana azize uburwayi tariki ya 9 Gashyantare 2025.
Nujoma w’imyaka 95 yapfiriye mu Murwa Mukuru Windhoek. Yayoboye urugamba rw’ubwigenge hamwe n’ishyaka South West Peoples’ Organisation (Swapo) ryashinzwe mu myaka ya 1960 ariko bagera ku bwigenge muri Werurwe 1990.
Ku mwanya wa gatanu turahasanga Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya akiyamamariza no kuyobora icyo Gihugu nka Perezida inshuro eshanu, yitabye Imana tariki ya 15 Ukwakira 2025 ku myaka 80 y’amavuko., yaguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





