Paris: Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa yasanzwe yapfuye kuri hoteli

Sep 30, 2025 - 09:51
 0
Paris: Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa yasanzwe yapfuye kuri hoteli

Paris: Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa yasanzwe yapfuye kuri hoteli

Sep 30, 2025 - 09:51

Emmanuel Nkosinathi Mthethwa wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa yasanzwe kuri Hoteli yapfuye nyuma y’umunsi umwe aburiwe irengero.

Ni inkuru yasakaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko umurambo wa Emmanuel Nkosinathi Mthethwa wasanzwe kuri Hoteli Hyatt i Paris, nyuma yo guhanuka avuye mu igorofa rya 22.

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zivuga ko uyu mugabo w’imyaka 58, umugore we yari yavuze ko yamubuze kuva mu mugoroba wo ku wa Mbere, akavuga ko yari yakiriye ubutumwa bumuteye impungenge nijoro.

Nyuma hoherejwe imbwa zisaka kumushaka mu ishyamba rya Bois de Boulogne, aho byagaragaraga ko ariho telefone ye yari iherutse kuba iri.

Ubushinjacyaha bwa Paris buvuga ko Polisi yashakishije muri iryo shyamba riri mu Burengerazuba bwa Paris ariko bikarangira batahamubonye.

Uyu mugabo wari uhagarariye Afurika y’Epfo mu Bufaransa kuva mu 2023 yasanzwe yapfuye nyuma yo guhanuka ku igorofa rya 22 muri Hoteli Hyatt i Paris.

Ntibizwi niba yishwe, yiyahuye cyangwa ari impanuka.

Henriette UWAMAHIRWE