Perezida Donald Trump akeneye ko Iran imanika amaboko byonyine

Mar 6, 2026 - 19:49
 0
Perezida Donald Trump akeneye ko Iran imanika amaboko byonyine

Perezida Donald Trump akeneye ko Iran imanika amaboko byonyine

Mar 6, 2026 - 19:49

Mugihe isi yose ikomeje gukangarana kubera intambara ihanganishije ibihugu bya leta zunze ubumwe za amerika, Israel na Iran Trump ntakindi ashaka kitari ukumanika amaboko kwa Irani.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Truth Social rw'uyu mukuru w'igihugu cya Leta zunze ubumwe za amerika yanditseho ko we n'inshuti batazacogora gurwana na Iran hafi kuyirimbura ndetse ko bazatuma Iran iba nziza ikaba igihangage.

Ibi bikomeje gutera impungenge abayobozi bakuru b'imiryango iharanira Amahoro ku isi kubera imbaraga igihugu cya Leta zunze ubumwe za amerika kiyobowe na Donald trump kibishyiramo nyamara amahanga yo yifuza ibiganiro by'amahoro hagati y'ibi bihugu byombi.

Ndetse amagambo akubiye mu butumwa bwa Donald Trump yongeye gutera abantu gutekereza ku kuba aherutse kuvuga ko azagenza gake iby'amakimbirane igihugu cye gifitanye na Iran aruko bemeye ko agira uruhare mu ishyirwaho ry'umuyobozi w'ikirenga uzasimbura Ayatollah uherutse kuraswa we n'umugore we.

Kubera ibi bibazo byo kudashyira hamwe ngo ibihugu nka Israel,Iran na amerika hakomeje kugaragara ibindi bihugu bishobora kwinjira muri uru rugamba ibiri gutuma hadahagarara urufaya rw'amasasu aremereye mu bihugu byombi ndetse na hamwe mu bice bifite imitungo.

Mu bihugu byamaze kwemera gufatanya leta zunze ubumwe za amerika harimo Ukraine ya Perezida zelensky wavuze ko nubwo igihugu cye kitorohewe ariko azafasha amerika.

Papa Leo yasabye ibihugu bikomeye gutanga ituze