Perezida Kagame yaburiye abagabo bagikubita abagore avugako abagabo bagakwiriye kujya guhangana na bagenzi babo

Mar 9, 2024 - 04:24
 0
Perezida Kagame yaburiye abagabo bagikubita abagore avugako abagabo bagakwiriye kujya guhangana na bagenzi babo

Perezida Kagame yaburiye abagabo bagikubita abagore avugako abagabo bagakwiriye kujya guhangana na bagenzi babo

Mar 9, 2024 - 04:24

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiriye kwihanganira ihohotera ndetse ko abagabo bagakwiriye kujya guhangana na bagenzi babo.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bantu barenga ibihumbi 7,000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore byabereye muri BK Arena,ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30: Umugore mu iterambere.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kubohora igihugu,umugore yagize uruhare kuko no ku rugamba bari bahari ndetse avuga ko mu kwiyubaka bahereye ku kubaka umuryango,bigirwamo uruhare runini n’umugabo.

Perezida Kagame yavuze ko umugore, uretse kuba ari umubyeyi urera abana, n’abagabo badashobora kugira icyo bishoboza batari kumwe n’abagore.

Ati “Udafite umugore umufasha akamwubaka, biba ingorane. Niyo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo. Umugore nk’inkingi,utagenda cyane,abazwa ibyo mu rugo akabazwa n’ibyo hanze, urumva ko ari inshingano ikomeye cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ridakwiriye ndetse ko ntawe ukwiriye kubyihanganira.

Ati "Ahubwo impamvu nicyo dukwiriye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza,n’ukutitambika imbere y’umugore ngo umubuze amahoro cyangwa ngo umubuze ibimugenewe aribyo uburenganzira nk’ubwa buri muntu wese.

Umugore afite uburenganzira,afite aho bushingira ku bikorwa ku myumvire ku kubaka umuryango,ntabwo yanahezwa mu kubaka igihugu.Hanyuma ikindi ntabwo ibintu by’ihohoterwa byo n’ugukabya,ntabwo bikwiriye kuba na gato,ntabwo bikwiriye na rimwe.Nta nubwo abantu bakwiriye kubyihanganira.

Reka mpere ku mugore ubwe,ntabwo akwiriye kubyihanganira."

Yavuze ko nubwo hari abagore bacyihanganira ihohoterwa kubera amateka hari abumva ko ikije cyose acyakira kandi bidakwiriye aho yemeje ko ibyo atari umuco w’u Rwanda,atari iterambere,si ikinyarwanda.

Ageze ku bagabo bakubita abagore,ati :"Umugabo gukubita umugore,wagiye ugahimbira ku bandi bagabo se bakagukubita.Aho se harimo bugabo ki?.Ibyo ntibikwiriye kuba na busa.Ntabwo bikwiriye kuba mu bantu batabifite mu muco nkatwe Abanyarwanda."

Yavuze ko hagiyeho amategeko abihana ariko hari aho bitamenyekana ngo ababikoze bahanwe.Yemeje ko n’umuco ukwiriye kubibuza kuko bitanga amahoro kuri buri wese.

Perezida Kagame yasabye abagore guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo kubera ko hari aho bazagera bagahura n’abashaka kububavutsa.

Ati “Iyo umuntu ataguhaye uburenganzira se bigenda bite ?? uricara ugasenga gusa, ugategereza […] iyo bigeze ku burenganzira no kubuharanira, ndabanza kwibutsa abagore guharanira uburenganzira bwabo by’umwihariko ariko ndanibutsa na buri Munyarwanda ko uburenganzira ntawe ugomba gutegereza ko abuguha.’’

Perezida Kagame yahamagariye abagore guharanira kujya mu myanya ifata ibyemezo.

Ati ’Kandi ntimukayijyemo nk’abagore; ahubwo nk’ababifitiye uburenganzira.’

Ati ’Abagore ntibakwiriye guhezwa.’

Mu gusoza,Perezida Kagame yavuze ko uburenganzira n’umutekano by’Abanyarwanda.Ati: ’Mugomba kumenya ko ko tutagomba kugira uwo tubisaba. Urabiduha ku neza cyangwa ku buryo ntavuze."

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06