Perezida Kagame yashimiye abaturiye Pariki y’Ibirunga abasezeranya gukomeza kubona ubufasha

Sep 5, 2026 - 17:12
 0
Perezida Kagame yashimiye abaturiye Pariki y’Ibirunga abasezeranya gukomeza kubona ubufasha

Perezida Kagame yashimiye abaturiye Pariki y’Ibirunga abasezeranya gukomeza kubona ubufasha

Sep 5, 2026 - 17:12

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagejeje ku baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru niy'iburengerazuba by’umwihariko abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhare rwabo mu kurinda no kubungabunga inyamanswa ziba muri iyi priki by’umwihariko Ingagi zikomeje kuba isoko y’amadovize u Rwanda rwinjiza.

Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa 4 Nzeri 2026 mu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi 22 wabaga ku nshuro ya 21.

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko umuhango wo Kwita Izina ari isezerano ryo gukomeza kurinda ingagi no guteza imbere abaturage muri rusange.

Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko Umukuru w’Igihugu abashimira uruhare rwabo mu gutuma ingagi zo mu Birunga zikomeza kororoka n’imbaraga bashyira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye biba muri iyi pariki.

Yagize ati ” Uyu muhango wo Kwita Izina ushingiye ku muco nyarwanda wo guha umwana izina imbere y’umuryango n’abaturanyi, nk’ikimenyetso cyo kumwakira no kumwizeza ko azitabwaho akanarindwa”.

Yavuze ko kuva Kwita Izina bitangiye mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 460, zirimo 438 zari zimaze kwitwa mu mihango 20 yabanje n’izindi 22 zitwa muri uyu mwaka. 

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, ingagi zo mu misozi zari zisigaye hafi 250 gusa muri Virunga Massif, kubera guhigwa, gutakaza aho ziba n’amakimbirane. Kuri ubu, ku Isi habarurwa ingagi zo mu misozi zirenga 1,000, zirimo izirenga 600 muri Virunga Massif.

Yashimangiye ko uku kwiyongera kutabaye ku bw’amahirwe, ahubwo kwabaye umusaruro w’imbaraga z’abarinzi b’amapariki, abaganga b’inyamaswa, abashakashatsi, politiki yo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo burambye n’ubufatanye hagati ya Leta, abaturage, abikorera n’imiryango mpuzamahanga.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko kurinda ibidukikije bidashobora gutandukanywa no guteza imbere imibereho y’abaturage, kuko ingagi n’ubukerarugendo bwazo byagize uruhare mu guhanga imirimo, guteza imbere ubucuruzi bw’abaturage no gukurura ishoramari mu bice bikikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Yagarutse kandi kuri Smart Green Village, umushinga watangijwe mu minsi ishize, ufite ishoramari rirenga miliyoni 49$, ukazatuzwamo imiryango 547 yimuwe ahagiye kwagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse bakabona n’amahirwe yo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Kuva icyo gihe, hamaze kwitwa amazina ingagi 460. Umubare w’ingagi zo mu misozi na wo wiyongereye cyane, uva hafi kuri 250 mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, ugera ku zirenga 1,000 ku Isi.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko iyi ntambwe yagezweho kubera ubufatanye hagati ya Leta, abaturage, abarinzi b’amapariki, abashakashatsi, abikorera n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije.

Yashimangiye ko kurinda ingagi bidashobora gutandukanywa no guteza imbere abaturage bazituriye, kuko ubukerarugendo bushingiye ku ngagi butanga imirimo, bukinjiriza igihugu kandi bugakurura ishoramari.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Jean Guy Africa, yavuze ko umubare w’ingagi zo mu misozi zimaze kurenga 1000, ashimangira ko hakenewe gukomeza ishoramari n’ubufatanye kugira ngo umubare wazo ukomeze kwiyongera.

Jean Guy Africa yavuze kandi ko gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izafasha kongera ahantu ingagi ziba, ariko ikanatanga amahirwe mashya ku baturage, binyuze mu mishinga itandukanye ifasha abaturiye iyi pariki kwiteza imbere irimo; Umudugudu w’Icyitegererezo, ibikorwaremezo n’ibindi.

Abayobozi bombi bahurije ku kuba Kwita Izina atari ibirori gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera kwibutsa igihugu n’abafatanyabikorwa inshingano yo kurinda ingagi, kubungabunga aho ziba no guharanira ko abaturage bazituriye na bo bungukira muri ibyo bikorwa.

Uru rugendo, nk’uko aba bayobozi babigaragaje, rusaba ko ibyagezweho birindwa kandi bigakomerezwa ku bufatanye, kugira ngo kurinda ingagi bikomeze kujyana n’iterambere ry’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice na we yagaragaje ko kuba igikorwa nk’iki gikomeye cyo Kwita Izina abana b’ingagi cyibera mu Ntara y’Amajyaruguru ari ishema kuri iyi ntara ndetse avuga ko uretse kuba ingagi zifitiye akamaro gakomeye igihugu ariko bibanziriza ku baturage baho.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko abatutage batuye muri iyi ntara bamenye agaciro ko kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Pariki y’Ibirunga.

Yagaragaje ko kuva umuhango wo kwita izina watangira mu 2005 abaturiye Pariki y’Ibirunga babaze guhabwa angana na miliyari 8 Frw yabafashije mu kwiteza imbere binyuze mu mishinga itandukanye.

                          AMAFOTO

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure