Perezida Paul Kagame yahaye inama abayobozi bo mu rwego rushinzwe imiyoborere muri Qatar
Perezida Paul Kagame yahaye inama abayobozi bo mu rwego rushinzwe imiyoborere muri Qatar
Bamwe mubayobozi bo mu rwego rushinzwe imiyoborere muri Qatar bari mu rugendoshuri mu Rwanda mu bijyanye n’ubuyobozi, yababwiye ko umuyobozi mwiza akorana ishyaka, naho akosheje akareba uko abikosora vuba.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi mu Kigo cy’Imiyoborere cya Qatar [Qatar Leadership Centre] bari mu rugendoshuri mu Rwanda muri gahunda ya Guverinoma y’icyo Gihugu yo guteza imbere Imiyoborere.
Mu ruzinduko rwabo, baje kwigira ku rugendo rw’ubudaheranwa rw’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame abakira yavuze ko bakwiye guharanira kuba abayobozi bashikama, bemera gukorera mu mucyo ubundi bagakora akazi kabo.
Yagize ati “Ushobora gukora amakosa ariko se bivuze iki? Buri kiremwa muntu arakosa. Ariko igihe waguye, ntabwo ukwiye guhera hasi. Byuka ubundi ukomeze ujye imbere.”
Perezida Paul Kagame avuga ko mu myaka 31 ishize u Rwanda babona atari rwo rwari ruhari, avuga ko rwagiye mu ndiba y’icupa, rugera kure habi hashoboka.
Yavuze ko Abanyarwanda bisanze bageze aho bagomba guhaguruka nta kindi gishoboka, nubwo hari abashobora gufasha, ariko yabwiye aba bayobozi bo muri Qatar ko abo bireba bwa mbere ari ba nyiri ubwite bafite ikibazo.
Ati “Niba utekereza ko hari undi uzaza kugukemurira ikibazo, urarangiye. Ntabwo uzigera ukemura icyo kibazo.”
Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi bavuye muri Qatar ko icyerekezo cya mbere kwari ukubaka igihugu abantu bashyize hamwe, hatitawe ku mateka buri wese afite n’urwego ariho.
Yavuze ko buri wese afite uruhare ku gihugu ndetse n’abanyamahanga bakurikiza amategeko ariho mu gihugu, na bo igihugu cyibabonamo abantu bo gufatanya na bo kugira ngo kigere ku ntego imwe gifite yo kwiyubaka.
Ati “Ubumwe, gushyira hamwe, kurenga amateka yacu, no kubaka imbere hazaza cyari ikintu gikomeye.”
Perezida Paul Kagame yabwiye bariya bayobozi ko ikindi cyerekezo kwari ugukura abantu mu bukene.
Ati “Kuba abantu basize inyuma amacakubiri, ntabwo mukirimo kwicamo ibice, ariko muracyari abakene, ibyo byafasha iki? Turashaka igihugu cyacu, abantu bacu ko batera imbere bagateza imbere igihugu.”
U Rwanda mu myaka 31 ishize ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwakoze byinshi mu gihundura imibereho myiza y’abaturage nyuma yo guhuza abantu bari barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikorewe binyuze mu butabera bwunga, bwagizwemo uruhare cyane n’Inkiko Gacaca.
Kuva icyo gihe by’umwihariko Perezida Paul Kagame afatwa ku isi nk’umuyobozi ufite icyerekezo cyagutse cyo guteza imbere abaturage b’u Rwanda n’igihugu cye, ndetse n’umugabane wa Africa binyuze mu ndagagaciro zo kwigira.
Kugeza ubu u Rwanda na Qatar ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, n’amasezerano menshi y’ubufatanye mu iterambere n’ishoramari.





