Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa Paris saint Germain muri UEFA champions league
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa Paris saint Germain muri UEFA champions league
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino waraye uhuje ikipe ya Paris saint Germain na Bayern Munich muri UEFA champions league.
Ku mugoroba wo kuwa 28 Mata 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu cy'ubufaransa na Bayern Munich yo mu budage muri UEFA champions league.
Ni umukino ubanza wa ½ muri iri rushanwa ry'amakipe y'abaye aya mbere iwayo aho Bashaka amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa ritwarwa n'umugabo rigasiba undi ku mugabane w'uburayi.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Parc de princes mu bufaransa warangiye ikipe ya Paris saint Germain itsinze ibitego 5 kuri 4 bya Bayern Munich umukino wari uw'imbaraga kuko ku giteranyo amakipe yombi yabashije kwinjiza mu mazamu ibitego icyenda.
Perezida Kagame yari kumwe n'abandi banyacyubahiro barimo abafite imirimo muri Ruhago muri iyi kipe ya Paris saint Germain ndetse yaje no gufata ifoto n'umuyobozi w'iyi kipe ya Paris saint Germain witwa Nasser Al-Khelaïfi.
Hategerejwe undi mukino wo kwishyura uzahuza aya makipe uzabera mu gihugu cy'ubudage ku kibuga cya Allianz Arena iyi kipe isanzwe yakiriraho amakipe mu gihugu cy'ubudage umukino witezweho byinshi.
Si ubwa Mbere Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa Paris saint Germain kuko yanarebye uwayihuje na Chelsea yo mu bwongereza mu byiciro byabanje dore ko Ari ikipe isanzwe ifitanye imikoranire n'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.






