Perezida Paul Kagame yashishikarije urubyiruko rwa Afurika gutinyuka rugakoresha ubushobozi rwifitemo

Jul 28, 2025 - 02:22
 0
Perezida Paul Kagame yashishikarije urubyiruko rwa Afurika gutinyuka rugakoresha ubushobozi rwifitemo

Perezida Paul Kagame yashishikarije urubyiruko rwa Afurika gutinyuka rugakoresha ubushobozi rwifitemo

Jul 28, 2025 - 02:22

Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025, ubwo hatangizwaga Iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, guhera ku wa 26 Nyakanga, rikazarangira ku wa 2 Kanama 2025.

Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025, ubwo hatangizwaga Iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, guhera ku wa 26 Nyakanga, rikazarangira ku wa 2 Kanama 2025.

Perezida Paul Kagame yahaye umukoro urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Africa kuba imbarutso yo kugaragaza ubuhangange bw’uyu mugabane, avuga ko kubigeraho bishoboka iyo biyizeye mu mpano bafite haba muri siporo no mu bindi.

Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Masai Ujiri watangije Giants of Africa akaba yaranabaye Perezida w’ikipe ikina irushanwa rya NBA, ya Toronto Rapters ku cyumweru nimugoroba nibwo batangije iserukiramuco ryiswe Giants of Africa 2025 (GOAFestival2025).

Mu ijambo yagejeje kuri urwo rubyiruko Perezida Paul Kagame yabasabye kwigirira icyizere.

Ati “Ngarutse ku ntego za Giants of Africa ndashaka kubasaba kwizera mu bihangange bibarimo. Nyuma mugende mukore cyane, mushyiremo igihe mufite n’ubushobozi buhari, mukoreshe igihe cyanyu ku kibuga no hanze y’ikibuga, ibyo bizabashyiramo ubuhangange, kandi ni byo Africa ikeneye gukora.

Africa igomba kwizere mu buhangange Africa iriyo, kandi igomba kubigaragaraza, kandi tugakora ibyo tugomba gukora ibihangange bikora. Ibihangange birakura, bikazamuka, bigahaguruka bikigirira icyizere, kandi Africa ntabwo ikwiye, ntishobora guhora iri inyuma y’ahandi ku isi. Kubera iki? Ni ikihe kibazo kitabonerwa igisubizo? Kuki?”

Perezida Paul Kagame yasabye abari mu iserukiramuco bahagarariye abandi kuba ari bo mbarutso yo kugaragaza ibyo Africa yifitemo, bikagera ahandi hose ku Isi.

Ati “Ku bintu nk’ibi bito muri iri serukiramuco, tuributswa ko twatangirira aha, ku mubare w’abari hano, ku bihugu duhagarariye, tugakura, tukurekana miliyoni nyinshi z’abatuye Africa tukerekana ubukungu bifitemo, tugakomeza guhesha ishema Africa. Twabikora. Twabikora binyuze muri siporo, binyuze mu bintu byinshi nk’uko byavuzwe na Masai.

Ntibigomba guhora mu magambo, bigomba kuba no mu bikorwa, kandi tugomba kuba dufite ubushobozi bwo kubikora, ni ko biri.”

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze abahagarariye ibihugu 20 byitabiriye iserukiramuco I Kigali.

Yanashimiye Masai Ujiri nk’umuntu washoye ubushake bwe, umwanya we, n’amafaranga ye, kugira ngo ategure ririya serukiramuco.

Yanditswe na Yadufashije Marie Rose