Perezida Putin yaninuye demokarasi ya Amerika abasaba ko bakwiye gusubira kwiga, biraza gucura iki
Perezida Putin yaninuye demokarasi ya Amerika abasaba ko bakwiye gusubira kwiga, biraza gucura iki
Perezida Vladimir Putin wamaze gutorerwa manda ya gatanu ayobora u Burusiya, yavuze ko ubu Isi yose iri guseka Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu giha ibindi amasomo ya demokarasi ariko kikaba kiri gukora ibishoboka byose ngo kibuze uburyo umwe mu bakandida bo mu matora ataha.
Ibi Perezida Vladimir Putin yabivuze ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma gato y’amatora ubwo amajwi y’agateganyo yagaragaza ko yatowe ku ijanisha rya 87%.
Yagize ati “Isi yose iri guha urw’amenyo ibiri kubera muri Amerika. Turi kwitwara neza kurusha abatavuga rumwe na Amerika bo mu bindi bihugu. Ariko ibyo ni nk’ibiza ntabwo ari demokarasi, ibyo ni ko biri.”
Ikinyamamakuru RT cyanditse ko umukandida Perezida Putin yavugaga Amerika iri kubuza uburyo ari Donald Trump umaze agihe ahanganye n’ibibazo mu nkiko, mu gihe nyamara yamaze kwemezwa n’abo mu ishyaka rye ry’Aba- républicains nk’uzarihagararira mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.
Perezida Putin yavuze ko ari ibintu bigaragarira Isi yose ko ubu Amerika itavuga ko ari umwarimu wa demokarasi, gusa ashimangira ko u Burusiya butivanga mu matora yo mu mahanga, bityo ko bwo bwiteguye kuzakorana n’uwo ari we wese Abanyamerika bazatorera kubabera perezida mu matora ataha.





