Perezida Tshisekedi yahagaritse Gen. Sylvain Ekenge wibasiye abatutsi kuri Television y’Igihugu

Dec 29, 2025 - 13:50
 0
Perezida Tshisekedi yahagaritse Gen. Sylvain Ekenge wibasiye abatutsi kuri Television y’Igihugu

Perezida Tshisekedi yahagaritse Gen. Sylvain Ekenge wibasiye abatutsi kuri Television y’Igihugu

Dec 29, 2025 - 13:50

Ibiro ntaramakuru bya Congo Kinshasa (ACP) byatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yahagaritse mu mirimo umuvugizi w’igisirikare Général-major Sylvain Ekenge, kubera amagambo y’ivangura no kwibasira Abatutsi yavuze kuri Television y’Igihugu (RTNC).

ACP hamwe n’ikinyamakuru Le Potentiel bisubiramo umusirikare mukuru abimenyesha ko Ekenge yahagaritswe amenyeshejwe n’Ibiro bikuru bya gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. BBC yabajije Ekenge ku ihagarikwa rye ntiyasubiza. Igisirikare cya Leta, FARDC nacyo ntacyo kiratangaza ku ihagarikwa rya Gen. Ekenge.

Ku wa gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025 ari kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC, Gen. Major Sylvain Ekenge yavuze amagambo yumvikanyemo ivanguramoko no kwibasira abatutsi, ibyahagurukije ibihugu bimwe na bimwe nk’Ububiligi binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wamaganye bene iyi migirire ku musirikare mukuru nk’uyu ndetse ufite n’inshingano zihariye.

Gen Ekenge yagize ati: “Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”

Ubwo yari mu kiganiro ‘Special Plateau’ cya RTNC cyabaye ku wa gatandatu, Gen Major Sylvain Ekenge yavuze amagambo rutwitsi asa neza n’ayakoreshwaga kuri RTLM mu bihe byabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kubera igitutu cy’imbere mu gihugu no hanze, mu ijoro ryo ku cyumweru iki kiganiro cyahise gikurwa ku muyoboro wa YouTube.

Maxime Prevot, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Igihugu cyakolonije DR Congo kikaba kinayigasha mu rugamba ihanganyemo na M23, yanditse ku rubuga X ubutumwa bugaragaza ko DR Congo yabatengushye. Ati: “Mbabajwe cyane n’amagambo yavuzwe na Général Ekenge yibasira ubwoko bw’abatutsi.”

Yongeraho ati: “Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose”.

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “mu guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi, ubutegetsi buteguye ubugome mu ntekerezo z’abantu” bufite ingaruka mbi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero by’amabombe no kwibasira abatutsi b’Abanyekongo, n’abanyamulenge.

Abategetsi bakuru muri DR Congo nta cyo baratangaza ku magambo rutwitsi yatangaje na Gen. Major Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

Mu kwezi kwa kabiri, Gashyantare uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi yumvikanye yamagana amagambo y’urwango ku bwoko bw’abanyamulenge n’abatutsi bo muri DR Congo, avuga ko abo ari “abanyagihugu bacu”.

Tshisekedi yavuze ko hari benshi bo muri ubwo bwoko bakoreye Igihugu ndetse bagipfiriye. Icyo gihe yongeyeho ati: “Ndamibiwe izo mvugo zo kuvangura abo bantu bityo bigaha urwaho ubutegetsi nk’ubw’u Rwanda bukadutera bwitwaje iyo

mpamvu y’ikinyoma”.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure