Polisi irahigisha uruhindu umugabo wabaswe n'ubwicanyi ufite urutonde rwabantu 10 yavuze ko azica

Mar 28, 2024 - 06:38
 0
Polisi irahigisha uruhindu umugabo wabaswe n'ubwicanyi ufite urutonde rwabantu 10 yavuze ko azica

Polisi irahigisha uruhindu umugabo wabaswe n'ubwicanyi ufite urutonde rwabantu 10 yavuze ko azica

Mar 28, 2024 - 06:38

Polisi yo muri Kenya mu Ntara ya Murang'a, iriho irahigisha uruhindu umugabo wabaswe n'ubwicanyi ufite urutonde rw'abantu azica ndetse muri abo 10 yamaze kwicamo babiri hasigaye abandi umunani nkuko Polisi yabitangaje.

Amakuru yatangajwe n'umuyobozi wa Polisi w'intara nto ya Mathioya witwa Antony Muriuki, yavuze ko uwo mugabo uriho uhigishwa uruhindu, aherutse gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe n'inkiko imyaka irindwi azira kwica umugabo n'umugore muri 2022.

Uwo mugabo ufite imyaka 52 biravugwa ko afite urutonde rwabantu 10 agomba kwica kandi yatangiye kubishyira mu bikorwa kuko ku wagatanu w'icyumweru gishize yishe abagabo babiri hanyuma umugore umwe n'undi mugabo bari kuri urwo rutonde bararusimbuka nyuma yaho bikingiranye munzu bakavuza indura hanyuma abaturage barabatabara uwo mugabo ahita ahunga. 

Urwo rutonde afite rw'abantu 10 agomba kwica ntabwo hagaragaraho impamvu ituma azabica niba hari ibibazo bari bafitanye mu buzima busanzwe.

Urwo rutonde ruriho abagabo batandatu n'abagore bane, abagabo babiri yamaze kubica hasigaye bane ndetse n'abo bagore bane.

Uwo mugabo kugeza nubu ntabwo bazi aho yahungiye, gusa Polisi yabwiye abaturage bomuri ako gace kugira amakenga y'umuntu wese batazi byaba ngombwa bagatanga amakuru kuri Polisi.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06