Polisi yasabye abantu bose batunze imbunda banyirazo barapfuye kuzisubiza vuba na bwangu bitaraba bibi

Jun 29, 2024 - 05:42
 0
Polisi yasabye abantu bose batunze imbunda banyirazo barapfuye  kuzisubiza vuba na bwangu bitaraba bibi

Polisi yasabye abantu bose batunze imbunda banyirazo barapfuye kuzisubiza vuba na bwangu bitaraba bibi

Jun 29, 2024 - 05:42

Igipolisi cya Tanzania cyasabye abantu bose batunze imbunda banyirazo baritabye Imana ko bagomba kuzisubiza, bitaba ibyo uwo bazazifatana akazahanishwa gufungwa imyaka 15 cyangwa ihazabu ya Miliyoni 10 z'amashilingi.

Ibi ni byatangajwe n'umuvugizi w'igipolisi David Misime kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2024.

Yagize ati" itegeko nomero 55 ryo gutunga imbunda n'amasasu, ryo muri 2015 rivuga ko iyo umuntu wari wemerewe gutunga imbunda yitabye Imana, abo mu muryango we bategetswe guhita bajya kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye bagahita batanga iyo mbunda".

Aha niho Umuvugizi wa Polisi yahise avuga, mu gihe hari uwo bizagaragara ko atunze imbunda nyirayo yari yitabye Imana hanyuma ntayitware kuri Polisi, azafatwa nk'umuntu utunze imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko azahita ahanishwa igifungo cy'imyaka 15 cyangwa gutanga Miliyoni 10 z'amashilingi cyangwa akabihanishwa byombi. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06