Vinicius Jr yasabye imbabazi nyuma yaho yandagajwe n’uwo yashakaga ko basambana

Oct 9, 2025 - 08:25
 0
Vinicius Jr yasabye imbabazi nyuma yaho yandagajwe n’uwo yashakaga ko basambana

Vinicius Jr yasabye imbabazi nyuma yaho yandagajwe n’uwo yashakaga ko basambana

Oct 9, 2025 - 08:25

Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Real Madrid, Vinicius Junior yasabye imbabazi uwari umukunzi we Virginia Fonseca nyuma yo gutamazwa na Anna Silva.

Mu butumwa burebure Vinicius Jr yasohoye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye imbabazi Virginia Fonseca usanzwe uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga muri Brazil baheruka gutandukana, aho uyu mukinnyi wa Real Madrid yemeza ko yamuciye inyuma.

Icyatumye ibi byose bizamuka ni Umunyamideli wo muri Brazil, Anna Silva, washyize hanze ukuri avuga ko Vinicius Junior yamusabye ko babonana ndetse akaza mu gihugu cya Esipanye azanye n’indi nshuti ye nubwo yirinze kwemeza ko uyu musore yifuzaga kubasambanya.

Anna Silva yagize ati “ Vinicius Jr yarantumiye ashaka ko duhurira i Marbella muri Espagne. Yarambwiye ngo nshake indi nshuti ntumira, ndayishaka Vinicius ansaba amafoto ndetse n'uko yitwa kuri Instagram ndabimwoherereza.”

Yakomeje agira ati “ Nta na rimwe yavuze ko ashaka gukora ibintu by’urukozasoni, ariko nyuma byagaragaraga ko hari icyo yashakaga. Naje kumwoherereza ubutumwa mubwira ko ntazajyayo kuko yatindaga kwemeza iby’urugendo, kandi inshuti yanjye ntiyashakaga kujyayo nayo.”

Anna Silva yashyize hanze ikindi gitekerezo yahawe Vinicius Junior ariko uyu musore yaracyanze ariko kandi yemeza ko uyu mukinnyi ntakindi aba abashaka ku mukobwa usibye imibonano mpuzabitsina igihe cyose muvuganye. 

Yagiye ati “ Naje kumubwira ko bibaye byiza nagenda njyenyine, ariko ntabwo yari ashishikajwe nabyo kubera ko yashakaga abantu benshi. Namuhaye igitekerezo cyo gutumira indi nshuti yanjye iryamana n'abagabo bagenzi be ariko Vinicius yarabyanze. Vinicius ntakindi atekereza usibye imibonano mpuzabitsina. Yahoraga anyohereza amafoto y'ubwambure bwe, ashaka ko tuvugana iby'imibonanompuzabitsina ighe cyose tuvuganye."

Vinicius Junior abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye imbabazi ndetse yemeza ko ibyabaye byose byatumye akura mu buryo bw’imitekerereze.

Yagize ati “ Twese tujya duhura n’ibihe bidutera kwitekerezaho no gukura. Vuba aha nahuye n’ibihe byatumye menya ko hari imyitwarire itajyanye n’uwo nshaka kuba cyangwa ubwoko bw’umubano nshaka kubaka.”

Vinicius Jr yagaragaje kandi ko Virginia Fonseca yigomwe byinshi akajya aza ku mureba muri Espagne kandi abona ko ari umubyeyi mwiza ndetse yaba umufasha w’igitangaza.

Yagize ati “ Virginia yaje i Madrid inshuro eshatu aje kundeba, asiga inshingano ze n’ubuzima bwe kugira ngo abe kumwe nanjye. Nasanze ari umubyeyi mwiza kandi umufasha w’igitangaza. Nubwo tutari tukiri kumwe byemewe nk’abashakanye, twari dufitanye umubano w’ukuri. Nta soni mfite zo kwemera ko nagaragaje uburangare kandi naramubabaje.”

Yakomeje agira ati “ Ni yo mpamvu nshaka gusaba imbabazi ku mugaragaro, mbikuye ku mutima. Umubano nyawo ubaho gusa iyo harimo icyubahiro, ukwizerana n’ubwizerane busesuye.”

Vinicius Jr yemeye ko agiye gutangira bundi bushya agatanga urukundo ntakubeshyana.

Yagize ati “ Ubu igitekerezo ni ugutangira byose bundi bushya nta kubeshyana, nta ntonganya, nta kwihisha inyuma ahubwo tukabana mu rukundo, mu bwumvikane twubahana.”

Vinicius Jr asigaje imyaka 2 gusa ku masezerano afitanye na Real Madrid. Kugeza ubu ntabwo kongera amasezerano birakunda kuko hari ibyo uyu mukinnyi atarimo kumvikana n’ubuyobozi ku bijyanye n’amafaranga yo guhembwa ndetse n’ibindi azahabwa byaba bikubiye mu masezerano. 

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure