Umusore yapfuye mu bintu bitunguranye nyuma yuko ahawe ikiraka cyo gutwara ingurube

Jul 4, 2024 - 08:55
 0
Umusore yapfuye mu bintu bitunguranye nyuma yuko ahawe ikiraka cyo gutwara ingurube

Umusore yapfuye mu bintu bitunguranye nyuma yuko ahawe ikiraka cyo gutwara ingurube

Jul 4, 2024 - 08:55

Umusore witwa Sindikubwabo Alexis w’imyaka 35, yapfiriye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu Mudugudu wa Masangano, nyuma y’uko yari yahawe ikiraka cyo gushorera ingurube.

Amakuru avuga ko Sindikubwabo yari yahawe ikiraka cyo cyo gushorera ingurube y’uwitwa Mugwaneza nawe yaraguze k’uwitwa Nsanzabandi, yageze hafi y’ahari ikiraro cy’ingurube, amanuka gato nk’uwicaye, ahita aryama hasi, barebye babona yashizemo umwuka.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste, aho yavuze ko icyishe nyakwigendera kitaramenyeka gusa iperereza ryatangiye gukorwa. Nyakwigendera apfa yari kumwe na nyiri iyo ngurube, ndetse amakuru avuga ko yari akiri umusore, umurambo we wajyanwe Ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06