Polisi y’Igihugu yakuyeho ibihano byahabwaga Abamotari batwaye moto batacanye amatara
Polisi y’Igihugu yakuyeho ibihano byahabwaga Abamotari batwaye moto batacanye amatara
Abamotari bishimiye icyemezo cya Polisi y’Igihugu cyo gukuraho ibihano byahabwaga uwatwaye moto atacanye amatara, aho kuri ubu amatara azajya atangira gucanwa Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024,nibwo Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abamotari bemeranwa kuri iri tegeko.
Mu ugushyingo umwaka ushize nibwo Polisi y’u Rwanda yategetse ko moto zigomba gucana amatara ku manywa na nijoro kugira ngo hagaragare ingano yayo byorohereze ibinyabiziga kubisikana.
Icyo gihe,abamotari bavuze ko ibyo bibakenesha ngo kuko itara ryacanwe amanywa na nijoro ubutaruhuka ripfa byoroshye bityo bagahora bajya gukoresha bahindura.
Bavuze kandi ko hari ubwo bibagirwa kuyacana kuko ku manywa utabona neza ko itara riri kwaka bigatuma bandikirwa amande buri kanya na polisi.





