Polisi y'u Rwanda yatangiye kwandika abifuza kujya muri uyu mwuga

Oct 13, 2025 - 05:08
 4
Polisi y'u Rwanda yatangiye kwandika abifuza kujya muri uyu mwuga

Polisi y'u Rwanda yatangiye kwandika abifuza kujya muri uyu mwuga

Oct 13, 2025 - 05:08

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye kwandika abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu rwego rw’abapolisi bato

Uku kwandika bizatangira ku wa 14 Ukwakira 2025 bikazageza ku wa 7 Ugushyingo 2025, bikorerwe ku biro bya Polisi by’Akarere (DPU) kuva saa 08:00 za mu gitondo kugeza saa 17:00 z’umugoroba, mu minsi y’akazi.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Jacques Burora, Assistant Commissioner of Police (ACP) akaba na Komiseri ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, abashaka kwinjira muri uru rwego bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1. Kuba ari Abanyarwanda

2. Kuba bafite imyaka hagati ya 18 na 25

3. Kuba bafite ubuzima buzira umuze

4. Kuba bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2)

5. Kuba b’indakemwa mu mico n’imyifatire, byemezwa n’impapuro zitangwa n’inzego z’ibanze

6. Kuba batarigeze bakatirwa n’inkiko igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu

7. Kuba batarigeze birukanwa mu mirimo ya Leta

8. Kuba biteguye gukorera aho bashyizwe hose

Abiyandikisha bazasabwa kuzana ifoto ngufi (Photo Passport) iboneka ku rubuga rwa Polisi www.police.gov.rw, fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’impamyabumenyi, icyemezo kigaragaza ko ari indakemwa mu mico n’imyifatire gitangwa n’inzego z’ibanze.

Polisi y’u Rwanda isaba abakandida bose kuzuza neza ibisabwa no kwitaba ku gihe, kugira ngo babashe guhabwa amahirwe yo kwinjira mu myitozo ya Basic Police Course, igamije kubategura nk’abapolisi bafite ubumenyi, ubunyamwuga n’indangagaciro z’umutimanama w’uwitangira igihugu.

Itangazo ryasohowe i Kigali ku wa 13 Ukwakira 2025 rikaba rishyizweho umukono na ACP Jacques Burora, Komiseri ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda.

    Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure