Polisi y'U Rwanda yataye muri yombi umusore wibye mudasobwa mu karere ka Rulindo

Apr 15, 2026 - 17:31
 0
Polisi y'U Rwanda yataye muri yombi umusore wibye mudasobwa mu karere ka Rulindo

Polisi y'U Rwanda yataye muri yombi umusore wibye mudasobwa mu karere ka Rulindo

Apr 15, 2026 - 17:31

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore wafashwe na camera z’umutekano za centre de santé ya Buyoga yiba mudasobwa ebyiri(2) z’iki kigo cyo mu karere ka Rulindo.

Byemejwe ko uyu musore witwa Dufitimana Lameck yafatiwe mu karere ka Ngororero muri centre ya Kabaya akaba ariho yari ageze ahunga inzego z'umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemereye aya makuru , Umunyamakuru wa BIGEZWEHO, Ati": Nibyo uwagaragaragaye ku mafoto kuri social media ukekwaho kwiba mudasobwa mu kigo nderabuzima cya Buyoga Mu karere ka Rulindo mu ijoro rya Tariki 10.04.2026 rishyira Tariki 11.04.2026 Yafashwe. Yafatiwe mu murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo akurikiranwe." Yakomeje agir'ati:"Polisi y'urwanda iraburira buri wese wishora muri ibyo byaha ko ntaho afite ho guhungira muri iki gihugu kuko aho azaba ariho hose, azafatwa kandi ashyikirizwe ubutabera

Umuvugizi wa Polisi y'Urwanda mu ntara y'amajyaruguru Ati:"Kandi Ubutumwa nuko tuburira abantu bose bafite umugambi wo kwiba cyangwa kwangiza ibikorwa remezo bifitiye inyungu rusange abanyarwanda ko babicikaho kuko polisi iri maso kandi n'abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure