Primier: Arsenal na Manchester city banganyije byongerera Liverpool amahirwe yo kwisubiza Shampiyona
Primier: Arsenal na Manchester city banganyije byongerera Liverpool amahirwe yo kwisubiza Shampiyona
Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Bwongereza yarakomeza muri weekend Arsenal na Manchester city bagwa miswi
Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Bwongereza yabaye muri iyi weekend maze amakipe arahatana karahava ariko umukino wari utegerejwe kurusha indi ni uwagombaga guhuza Arsenal na Manchester city
Kuri iki Cyumweru saa kumi n'imwe n’iminota 30 kuri Emirates Stadium ni bwo uyu mukino watangiye. Arsenal yawutangiye ihuzagurika ubundi ku munota wa 9 gusa Manchester City ifungura amazamu ku gitego cya Erling Haaland ahawe umupira na Tijan Reijnders. Arsenal yashatse uko yakwishyura mu gice cya mbere, ariko igice cya mbere cyaje kurangira igitego cyabuze kuruhande rwa Arsenal ubundi bajya kuruhuka Manchester city iyoboye nigitego kimwe ku busa bwa Arsenal.
Mu gice cya kabiri Arsenal yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Noni Madueke na Mikel Merino hajyamo Eberechi Eze na Noni Madueke. Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga, Arsenal yasatiriye cyane ishaka uko yakwishyura nk'aho Eberechi Eze yarekuye ishoti riremereye ariko rikubita kuri ba myugariro rivamo.
Ikipe y’Abarashi yakomeje kurusha Manchester City ariko nayo ikanyuzamo igasatita nk'aho Jeremy Doku yazamuye umupira yiruka awuhindura imbere y’izamu ariko habura uwukozaho ngo ujye mu nshundura.
Ku munota wa 90+3 Arsenal yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Gabriel Martinelli ahawe umupira na Eberechi Eze. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ubundi Arsenal ijya ku mwanya wa 2 n’amanota 10 naho Manchester City yo ijya ku mwanya wa 9 n’amanota 7.
Ibi byashyize Liverpool iri ku mwanya wa mbere mu nyungu dore ko ikinyuranyo cy’amanota kiyongereye kikagera kuri 5 hagati yayo na Arsenal.
Erling Haaland yagoye defense yikipe ya Arsenal kuburyo bukomeye





