Producer Prince Kiiz yamuritse studio nshya

May 24, 2024 - 05:04
 0
Producer Prince Kiiz yamuritse studio nshya

Producer Prince Kiiz yamuritse studio nshya

May 24, 2024 - 05:04

Producer Prince Kiiiz uri mu bagezweho muri iyi minsi, yamaze gutaha studio ye nshya nyuma yo gusoza amasezerano muri Country Records ariko impande zombi ntizibashe kongera gukorana.

Ku munsi we w’amavuko, uyu musore w’imyaka 22 yabwiye IGIHE ko yamaze gufungura studio ye yise ‘Hybrid Music’, iyi ikaba iherereye Kimironko aho agiye kujya atunganyiriza umuziki.

Abajijwe impinduka zigiye kuba kuri we mu gihe yafunguye studio ye, Prince Kiiiz yagize ati “Ibaze niba nakoraga cyane nkorera abandi! Ubu ni njye uraba nikorera. Ndabizeza ko ibikorwa ubu bigiye kwiyongera ku buryo bwose bushoboka.”

Prince Kiiiz wize umuziki mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, yatangiye kumenyakana mu 2022 ubwo yinjiraga muri 1:55AM Ltd igihe gito, mbere yo kwerekeza muri Country Records mu 2023.

Uyu musore ufatwa nk’umwe mu beza u Rwanda rufite mu gutunganya imiziki, mu gihe gito amaze muri uyu mwuga yakoranye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birangajwe imbere na Bruce Melodie, Danny Nanone, Alyn Sano, Chriss Eazy n’abandi benshi.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270