Reba amashusho hano-Umugore w’umunyamayeri menshi cyane wasabirizaga abeshya ko atabona yanamugaye amaguru yafatiwe mu cyuho
Reba amashusho hano-Umugore w’umunyamayeri menshi cyane wasabirizaga abeshya ko atabona yanamugaye amaguru yafatiwe mu cyuho
Umugore w’umunyamayeri wicaraga ku mihanda icamo abantu benshi mu gace k’ubucuruzi ka Mombasa,muri Kenya kugira ngo asabe abahisi n’abagenzi,yafatiwe mu cyuho bimenyekana ko nta bumuga afite.
Uyu mugore yabyukaga afata akagare k’abamugaye ndetse akanigira utabona kugira ngo abantu bamugirire impuhwe bamuhe amafaranga,
Mu cyumweru gishize yicaye mu kagare k’abamugaye nk’ibisanzwe hanyuma afata igikombe cya pulasitike bamushyiriragamo ibiceri nk’ibisanzwe,ajya kubeshya abagenzi
Icyakora umwe mu bayobozi yaramuvumbuye niko kumugira akabarore imbere ya rubanda.
Uyu muyobozi yaje kuri uyu mugore amutegeka kugenda,abantu benshi bari bashungereye babona aragenda neza nta kibazo,barumirwa.
Abaturage ntibashoboraga kwizera n’amaso yabo ibyo babonaga kuko yari amaze igihe asabiriza yigize ufite ubumuga.
Uyu kandi bamutegetse guhumura amaso kugira ngo barebe koko ko afite ubumuga bwo kutabona.





