RIB yafunze abayobozi babiri bo ku murenge wa Kigali nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa

Mar 18, 2025 - 07:22
 0
RIB yafunze abayobozi babiri bo ku murenge wa Kigali nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa

RIB yafunze abayobozi babiri bo ku murenge wa Kigali nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa

Mar 18, 2025 - 07:22

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge. Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.

Aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga 200,000 undi yakira 100,000, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. 

RIB irashimira abaturarwanda bamaze kwumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera. 

RIB ikomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w'ababaka indonke ahubwo bajya batanga amakuru kuribo ku gihe.

Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, indonke [ruswa] iyo ariyo yose mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa akifashisha imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibi bihano kandi binahabwa umuntu usezeranga gutanga ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose kugira ngo hatangwe serivisi runaka cyangwa se kugira ngo ntitangwe.

Uretse kuba umuntu yakora icyaha kerekeranye na ruswa kugira ngo serivisi runaka itangwe cyangwa ntitangwe, iyo agikoze kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko igihano kiriyongera, kikaba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com