RIB yahishuye amayeri mashya asigaye akoreshwa n’abacuruza Abanyarwanda mu mahanga, menya wirinde

Mar 15, 2024 - 02:35
 0
RIB yahishuye amayeri mashya asigaye akoreshwa n’abacuruza Abanyarwanda mu mahanga, menya wirinde

RIB yahishuye amayeri mashya asigaye akoreshwa n’abacuruza Abanyarwanda mu mahanga, menya wirinde

Mar 15, 2024 - 02:35

Abanyarwanda baciye umugani bati “Abarinzi bajya inama n’inyoni zijya iyindi”. Uko inzego zitandukanye zikomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu, ni ko ababacuruza bahimba amayeri mashya yo kubikora arimo kwifashisha inshuti za hafi z’uwo bashaka gucuruza, kugira ngo yizere ko ibyo bamujyanyemo nta ngaruka mbi byamugiraho.

IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye ikiganiro n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, agaruka ku ishusho rusange y’uko icuruzwa ry’abantu rihagaze mu Rwanda, ndetse ava imuzi amayeri yose asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu, asaba Abanyarwanda kwitwararka ntibagwe muri uwo mutego.

Yavuze ko abacuruza Abanyarwanda bagenda bakoresha amayeri arimo gukoresha inshuti za hafi z’uwo bashaka gucuruza, nk’uburyo bumwe bushobora gutuma yizera ko ibyo ari kubwirwa ari ukuri kuko aba yizera ko inshuti ye itamugambanira cyangwa ngo imushore mu bintu byamushyira mu kaga.

Ati ‘‘Aba bantu bakoresha amayeri menshi. Amayeri ya mbere bakoresha ni ukwizeza ikintu gitangaje uwo bashaka gutwara […] abo bantu biyita amazina atari ayabo. Hariho abatwarwa n’inshuti zabo, kubera ko uri hanze yavugishishe umuntu uri hano uwo muntu na we akabwira inshuti ye, rero kwizera inshuti yawe ko itagukorera ikibi akaba ari umutego bamwe bagwamo.’’

Yongeyeho ko ‘‘Hariho n’abacuruzwa n’inshuti zabo, akumvisha ukuntu akuzi. […] ngo ‘njyewe ndi Dubai’, akajya akwereka amafoto akubwira ko nawe wabonayo akazi keza, akajya akwereka nyine amafoto yifotoje ari muri za nzu nziza n’imodoka yagiye kwifotorezamo, nawe ukagira ngo ubwo buzima nibwo abayemo.’’

RIB itangaza ko nubwo bimeze bityo, umubare munini w’Abanyarwanda bacuruzwa mu mahanga ari ababa bashukiwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse umubare munini w’abajyanwa akaba ari urubyiruko, kuko ari rwo rwinshi ruzikoresha ndetse akaba ari na bo bari mu kigero cy’imyaka y’abantu birengera ingaruka nyinshi batabanje gukora ubusesenguzi bwimbitse ku ngaruko ibyo bagiyemo byabagiraho.

Abajyanwa gucuruzwa kandi mbere yo kubakura mu gihugu, baba bamaze kubizeza ko babonewe akazi keza mu mahanga ndetse kabahemba imishahara itubutse, hakaba abizezwa ko babonewe buruse zo kujya kwiga yo, ndetse abiganjemo abakobwa bakabwirwa ko babonewe abakunzi b’abanyamahanga bakajyanwa bizezwa ko bagiye gukora ubukwe bakabana na bo.

Iyo bagejejwe muri ibyo bihugu bakoreshwa ibikorwa byiganjemo iby’iyicarubozo birimo kubakuraho ibice by’ingingo z’imibiri yabo nk’impyiko, bikifashishwa mu buvuzi bw’ababikeneye bishyuye amafaranga menshi.

Hari kandi abagezwayo bagakoreshwa ubusambanyi bwo ku gahato na bwo bukoranywe ubugome bukabije, abakoreshwa imirimo y’uburetwa idahemberwa, abajyanwa mu bikorwa byo gusabiriza ku mihanda kandi ibyo bahawe ntibibe ari ibyabo, n’ibindi bikorwa bidakwiriye ikiremwamuntu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibutsa Abanyarwanda ko abajyanwa gucuruzwa mu mahanga atari n’abantu batize gusa kuko n’abantu bize amashuri akomeye bacuruzwa, ndetse n’abasanzwe bubatse bagashukwa bagakurwa mu ngo zabo bijejwe ibirimo akazi keza katunga imiryango yabo.

Ati ‘‘Nta nubwo twavuga ngo ni abantu batize, n’abantu bize basobanutse baracuruzwa. N’abantu bubatse babatesha ingo zabo bagacuruzwa. Ni ukuvuga ngo utagize amakenga wese icyiciro yaba arimo cyose ashobora kwisanga yaguye muri uwo mutego.’’

Ibi kandi ni ibyashimangiwe n’Umunyarwandakazi wacurujwe muri Kuwait ariko akagarurwa mu Rwanda bigizwemo uruhare n’inzego za Leta, akaba aherutse guha IGIHE ubuhamya bw’uko yajyanwe ndetse n’ukuntu aho yari ategerereje indege ya kabiri imugeza muri Kuwait yahasanze abarimo Abarundikazi bize amashuri bakaminuza, bari bagiye bazi ko bagiye guhabwa kazi karimo n’akajyanye n’ubuganga.

Ati ‘‘Aho naraye dutegereje indege ya kabiri nahasanze abantu benshi. Abakobwa beza b’Abarundikazi ngo bagiye kwiga hanze, [...] abandi bagiye mu kazi keza k’aka-VIP nk’ubuganga n’indi, bari abana bize basobanutse.’’

Abashaka kugucuruza bakubuza kugira uwo ubwira ko uzagenda

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko ayandi mayeri abashaka gucuruza umuntu bakoresha mu gihe bamaze kwemeranya ko azajya kubareba mu mahanga, bamubuza kugira undi abwira ku bijyanye n’urugendo rwe kugira ngo hatazamo kirogoya.

Ati ‘‘Noneho hari n’ikindi bababwira bati ‘Uramenye utazagira uwo ugisha inama. Iyo ugishije inama urabona ibintu by’aho ngaho bizagupfana’. Icyo aba ashaka ni uko utagira uwo ugisha inama ngo hato akubwire ati ‘Ariko wabanje ukabitekerezaho! Ubwo nturi gucuruzwa?’.’’

Dr. Murangira B. Thierry kandi avuga ko abajyana Abanyarwanda bakabacuruza mu mahanga babanza kubumvisha ko batagomba no kwizera ubujyanama bahabwa n’inzego za Leta.

Ati ‘‘Ikindi nshaka kugira ngo mbwire abantu, aba bantu bajya kubacuruza babizeza akazi, bashyiramo urwicyekwe hagati y’uwo ugiye gucuruzwa n’inzego za Leta cyangwa inzego z’umutekano. Urwikekwe mvuga ni uko bakubwira bati ‘Uramenye utazavugana na bariya bantu ejo batazakubuza amahirwe.’’

Dr. Murangira avuga ko nk’iyo inzego za leta zisesenguye amakuru y’ugiye kugenda arimo uko ibyangombwa bye byabonetse mu buryo bwihuse hari igihe bamubaza aho agiye bakumva na we atahazi, cyangwa bakamubaza uwo agiye kureba akavuga nk’izina rimwe ukumva na we atamuzi.

Icyo gihe hari ababuzwa kugenda bakagirwa inama zo kubireka babwirwa ko bashobora kuba bagiye gucuruzwa, gusa RIB ivuga ko ikibabaje hari abinangira imitima bagaca mu nzira zitemewe bakagenda, dore ko no mu bagaruwe harimo abari baragiriwe inama ariko ntibazikurikize bikarangira bacurujwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Abanyarwanda ko ibakwiye kubatera amakenga ari ukuntu ushaka kujya kugucuruza mu mahanga akora uko ashoboye ibyangombwa byawe bikaboneka mu buryo bwihuse, ndetse n’ibindi bisabwa birimo amafaranga y’itike y’indege akayakoherereza bidatinze, ukibaza ku mpuhwe n’icyizere yakugiriye kandi atanasanzwe akuzi.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo mu myaka itanu ishize uhereye mu 2018 kugeza mu 2023, igaragaza ko Abanyarwanda 314 ari bo byamenyekanye ko bacurujwe mu mahanga, 82 akaba ari bo babashije kugarurwa.

77% by’abacurujwe bose ni ab’igitsina gore. Umubare munini w’abajyanwa ni urubyiruko kuko ari rwo rufite imbaraga nyinshi zo gukora, dore ko abari mu myaka ya 18 na 30 y’amavuko bihariye 53% by’abacurujwe bose.

Umubare munini kandi w’abacuruzwa bajyanwa mu bihugu by’Abarabu, ndetse n’abenshi mu Banyarwanda bagaruwe akaba ari wo bakuwe nk’uko RIB ibitangaza.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501