RIB yasabye Abanyarwanda kwirinda ibikorwa bishyira mu kaga abandi
RIB yasabye Abanyarwanda kwirinda ibikorwa bishyira mu kaga abandi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, rwasabye abanyarwanda kwirinda ibikorwa n’imyifatire ivamo ibyaha, ishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
Bikubiye mu butumwa uru rwego rwacishije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, mu gihe kuva kuwa 25 Ukuboza 2025, abanayrwanda bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli, ku bakirisitu ufatwa nk’umunsi udasanzwe.
Mu mpera z’umwaka , mu bice bitandukanye byo mu Rwanda abantu baba bari mu byishimo byo gusoza umwaka.
Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuyizihiza neza kandi batekanye, RIB yabasabye kwitwararika, birinda gukora ibikorwa byahungabanya umutekano.
RIB Yagize iti ” Muri iki gihe cy’iminsi mikuru, RIB irasaba abaturarwanda bose kwirinda imyitwarire ivamo ibikorwa bigize ibyaha, bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga, bikanahungabanya ituze rya rubanda.”
RIB yasabye abaturarwanda kandi kwirinda ibikorwa by’ubusinzi, urugomo rurimo kurwana, gukubita no gukomeretsa,ubujura, guhohotera no guha abana ibisindisha n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Uru rwego rwasabye kandi abantu kugira amakenga, birinda ibikorwa by’ubutekamutwe bikorwa n’abantu babahamagara, babasaba kugira imibare bakanda, bagira ngo bagire ibyo babafasha , bagamije kubiba amafaranga.
RIB yasabye abantu ko mu gihe bahuye n’ikibazo, bakwiye kwiyambaza sitasiyo ya RIB ibegereye kugira ngo bafashwe hakiri kare.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





