RIB yasabye umuturage wibwe inka ye, gukoresha ibizamini bya DNA

Mar 3, 2024 - 04:59
 0
RIB yasabye umuturage wibwe inka ye, gukoresha ibizamini bya DNA

RIB yasabye umuturage wibwe inka ye, gukoresha ibizamini bya DNA

Mar 3, 2024 - 04:59

Mu karere ka Kayonza umurenge wa Nyamirama umuturage yibwe inka aho ayifatiye urwego rw'ubugenzacyaha RIB rumusaba kubanza gukoresha ibizamini bya DNA, ni mugihe uyu muturage avuga ko ari ukuruhanya kuko afite ibimenyetso byose byerekana ko iyo nka yibwe ariye.

Mu karere ka Kayonza umurenge wa Nyamirama umuturage yibwe inka aho ayifatiye urwego rw'ubugenzacyaha RIB rukorera mu ri Nyamirama, rumubwirako hazabanza gukorwa ibimenyetso bya gihanga bizwi nka DNA kugirango byemezwe ko icyo kimasa yibwe gifitanye isano na nyina.

Uyu muturage witwa Mukabahoma Anastasia ugeze mu zabukuru kuko afite imyaka 80 yavuze inka y'ikimasa cyari cyikiri ku ibere kuko cyari cyimaze amezi ane kivutse, ibi byabaye ukwezi gushize mu ijoro ryo kuwa 12 rishyira kuwa 13 Gashyatare, Aho iyinka yibiwe muri Nyamirama, nkuko urupapuro rwatangiweho amakuru y'ibanze n'ubuyobozi bwu'umudugudu wa Kabeza, ndetse amakuru dukesha ikinyamakuru Rubanda.rw cyatangajeko gifite kopi ibigaragaza.

Uyu mucyecuru ubwo bakurikiranaga iyinka ikaza gufatira mu karere ka Ngoma nyuma y'iminsi 2 ibuze, urugo bayisanzemo rwemezaga ko icyo kimasa cyavukiye muri urwo rugo, ariko uwo mu kecuru akerekana ibimenyetso byose byuko icyo kimasa ari icye, nacyane ko afite ibimenyetso yerekana ndetse n'urwandiko rwanditswe n'inzego z'ibanze zerekana ko yibwe icyo kimasa.

Nyuma yo kubona ko buri ruhande ruvuga ko icyo kimasa ari icyarwo, urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwasabye uwo mu kecuru watanze ikirego ko yibwe icyo kimasa kuzakoresha DNA kugirango hemezwe niba koko icyo kimasa gifitanye isano niyo nka iri murugo bivigwa ko ariyo Nyina.

Umukobwa w'uyu mucyecuru uri gukurikirana iki kibazo asanga ibi ari ukuruhanya akifuza ko bagakwiye kumuha iki kimasa kikagaruka kuri nyina kuko cyatangiye kumererwa nabi ,byibuze ikibazo kigakurikiranwa ariko inka irikumwe n'iyayo kuko ari nyina ntigikamwa,ndetse nicyo kimasa kikaba kidashoboye ubwatsi.

Ubwo rubanda bakoraga iyinkuru bagerageje kuvugana  n'umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry kugirango bamubaze igihe bisaba kugirango ibyo bizamini bizakorwe, ariko ntabwo byabakundiye kuko inshuro bagerageje kumuhamagara kuri Telefone ntiyitabye ndetse n'ubutumwa bamwandikiye ntabwo yigeze abusubiza.

Bamwe mu borozi baganiriye n'ikinyamakuru Rubanda,  bavuze ko uretse gukoresha icyo ikizamini cya DNA,  uburyo bwiza kandi bworoshye ngo ni uko bafata icyo kimasa bakagitwara kuri iyo nka bivigwa ko ari nyina, kuko ihageze ngo nyina ihita itangira kucyonsa ni mugihe ibaye atariyo nyina nabwo itatuma icyo kimasa kiyigera mu icyebe ryayo. 

Iyi nka niyo bivigwa ko ariyo nyina w'ikimasa kibwe 

Iki Kimaza kibwe cyari kimaze amezi anne kivutse 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06