Rubavu: Inkuba yishe umwana w’imyaka 13

Feb 2, 2024 - 06:42
 1
Rubavu: Inkuba yishe umwana w’imyaka 13

Rubavu: Inkuba yishe umwana w’imyaka 13

Feb 2, 2024 - 06:42

Umukobwa witwa Uwajeneza Dorcas wo mu karere ka Rubavu Intara y’Iburengerazuba yahitanywe n’inkuba, ihungabanya nyirakuru babanaga.

Byabereye mu mudugudu wa Gakukumbu, Akagari ka Kabilizi mu murenge wa Rugerero ku wa O1 Gashyantare 2024.

Mu masaha y’igicamunsi ubwo abantu bari bavuye mu birori by’umunsi w’intwari nibwo muri aka kace haguye imvura yumvikanyemo inkuba idasanzwe.

Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nsabimana Mvano Etienne yavuze ko ubusanzwe aka gace kadakunze kwibasirwa n’inkuba.

Ati “Tuributsa abaturage ko igihe cyose imvura yaguye bajya batandukana n’ibyuma, bakirinda kugama mu biti n’ibindi byose byabakururira akaga ko gukubitwa n’inkuba”.

Ku ikutiro amakuru yavugaga ko inkuba yishe abantu babiri muri uyu murenge, ariko mu gukurikirana ubuyobozi bwasanze uwitabye Imana ari Uwajeneza Dorcas wenyine mu gihe nyirakuru we yahungabanye.

Iri sanganya rikimara kuba, ubuyobozi bw’akarere bwohereje imbagukiragutabara, umukecuru ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Buri mwaka inkuba zihitana abantu barenga ibihumbi 24 ku Isi zigakomeretsa abarenga ibihumbi 240.

Guverinoma y’u Rwanda igira Abaturarwanda inama y’uko bakwiye kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe cy’imvura bakanirinda gucomeka no gukoresha ibikoresho bikoresha amashanyarazi imvura iri kugwa kuko byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Ahantu hahurira abantu benshi ko ku bigo by’amashuri no ku nsengero n’abandi babifitiye ubushobozi bagirwa inama yo gushyira imirinda nkuba ku nzu mu rwego rwo gukumira ibiza by’inkuba.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268