Rubavu: Manda y’imyaka itanu isize hahanzwe imirimo ibihumbi 50 n’ibikorwa remezo bishya
Rubavu: Manda y’imyaka itanu isize hahanzwe imirimo ibihumbi 50 n’ibikorwa remezo bishya
Akarere ka Rubavu kagaragaje ko mu myaka itanu ishize hashyizweho imirimo igera ku bihumbi 50, hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye ndetse hanashyirwa imbaraga mu mibereho myiza y’abaturage, mu byo ubuyobozi buvuga ko ari umusaruro w’Inama Njyanama ya 2021–2026.
Ibi byagarutsweho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamurikaga ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu y’Inama Njyanama, aho hagaragajwe ibikorwa byakozwe mu bukungu, imibereho myiza, ubuhinzi, uburezi n’ibikorwaremezo.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko iyi manda yageze kuri byinshi, ariko ko atari urugendo rwabaye nta mbogamizi.
Yagize ati: “Muri iyi manda twageze kuri byinshi, ariko nanone twahuye n’ibigeragezo bikomeye. Icy’ingenzi ni uko twakomeje gukorera abaturage no gushaka ibisubizo ku bibazo bibugarije.”
Kimwe mu by’ingenzi Akarere kagaragaje ni uguhanga imirimo igera ku bihumbi 50, mu gihe gahunda y’iyi manda yari igamije guteza imbere ibikorwa by’ubukungu no kongera amahirwe abaturage babonamo imirimo n’iterambere.
Muri iyi myaka kandi hubatswe kandi havugururwa ibikorwa remezo bitandukanye birimo Gare ya Rubavu, Kivu Intare Arena, isoko rya kijyambere ndetse n’amazu y’ubucuruzi agera kuri 55.
Akarere kandi kagaragaje ko hubatswe kilometero 24 z’imihanda ya kaburimbo, kilometero 31.5 z’imiyoboro y’amazi y’imvura, ibiraro 17 ndetse n’icyambu kimwe.
Mu bijyanye n’imiturire, hubatswe imidugudu itatu irimo Muhira, Kasonga na Ruranga, itujwemo imiryango igera ku 1,020.
Mu rwego rw’ubukungu n’ubukerarugendo, Akarere kavuze ko hubatswe am hoteli 24, mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubuhunikiro nabyo byahawe umwanya mu igenamigambi ry’iterambere.
Umubare w’ubuhunikiro bwagaragajwe nk’ikimwe mu bikorwa byafashije kongera ubushobozi bwo kubika umusaruro, aho wavuye kuri butatu ukagera kuri burindwi.
Imibereho y’abaturage na yo yitaweho
Ntabwo ibikorwa by’iyi manda byibanze ku bikorwa remezo gusa, kuko Akarere kagaragaje n’impinduka mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu bijyanye n’imirire y’abana.
Imibare yatanzwe igaragaza ko igipimo cy’abana bafite ikibazo cyo kugwingira cyagabanutse, kivuye kuri 40.6% kigera kuri 33%.
Ubuyobozi buvuga ko kugabanya iki gipimo ari imwe mu ntambwe zigaragaza uruhare rwa gahunda zashyizweho mu guteza imbere imirire myiza n’imibereho y’abaturage.
Rubavu yashyize imbaraga mu gukemura ikibazo cy’umusaruro ubura isoko
Nubwo ibyagezweho ari byinshi, bamwe mu baturage, cyane cyane abahinzi, bakomeje guhura n’ikibazo cyo kubona isoko ry’umusaruro.
Ni muri urwo rwego Akarere kavuze ko hari ibikorwa bishya bigamije gufasha abahinzi kubika umusaruro igihe isoko ritaboneka.
Meya Mulindwa Prosper yavuze ko ikibazo cy’abahinzi b’ibitunguru babura isoko cyamaze igihe kinini kigaragara muri Rubavu, ndetse kikaba cyarageze no mu bitangazamakuru.
Yagize ati: “Ikindi ni ikibazo cyari cyugarije Abanya-Rubavu, kikajya mu itangazamakuru, cyaratugize abasitari, ni ikintu cyitwa ibitunguru byaburaga isoko. Bikabura isoko, abantu bakabifotora babyerekana nk’aho ari ibintu bitagira agaciro.”
Yavuze ko kuri ubu hubatswe ubwanikiro mu Murenge wa Kanzenze bugamije gutuma abahinzi babasha kubika umusaruro igihe batarabona isoko.
Ubu bwanikiro bwubatswe ku buso bwa metero kare 3,331, imirimo yabwo ikaba yarakozwe kuva muri Werurwe 2025 kugeza muri Kanama 2026.
Bufite ubushobozi bwo kubikwamo toni 100 z’ibitunguru, kandi buzakoreshwa n’abahinzi bo mu Mirenge ya Kanzenze, Mudende, Cyanzarwe, Busasamana, Bugeshi na Nyakiriba.
Guverineri yasabye gukomeza ibyo bagezeho
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, na we yitabiriye uyu muhango, aho yashimye uruhare rw’Akarere mu bikorwa by’iterambere no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yasabye ko ibyagezweho muri iyi manda bidafatwa nk’iherezo, ahubwo ko bikwiye kuba umusingi w’ibindi bikorwa bizakorwa mu gihe kiri imbere.
Ati: “Ibyagezweho muri iyi myaka itanu ni umusingi ukomeye, ariko ubundi mukomeze. Ibyo mwagezeho ntibibe aho muhagarara, ahubwo bibe intambwe ibageza ku bindi byinshi. Mukomeze gukorera abaturage, gukemura ibibazo bikigaragara no gukoresha neza amahirwe ahari.”
Guverineri kandi yashimangiye ko ibikorwa remezo n’iterambere ry’ubukungu bigomba kujyana no kuzamura imibereho y’abaturage, kugira ngo umusaruro w’iterambere ugere ku baturage benshi.
Imyaka itanu isize Rubavu ifite indi shusho
Mu gihe Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ya 2021–2026 ishoje manda yayo, ubuyobozi bwagaragaje ibikorwa bitandukanye byakozwe mu nzego zinyuranye.
Muri byo harimo ibikorwa remezo, guhanga imirimo, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, imiturire, ubukerarugendo n’imibereho myiza.
Akarere kandi kagaragaje ko ubucucike bw’abaturage bwiyongereye, bukava ku baturage 1,614 kuri kilometero kare mu 2022 bukagera kuri 1,771 kuri kilometero kare.
Ibi bisobanuye ko uko abaturage biyongera ari na ko hakenerwa ibikorwa remezo n’ishoramari bihagije kugira ngo iterambere rihuze n’ibikenerwa n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango, ashimangira ubufatanye, uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’Akarere.
Abayobozi n’abahagarariye inzego zitandukanye bari muri panel, basangira ibitekerezo n’ubunararibonye ku ngingo zaganiriweho muri uyu muhango.
Uyu muhango wahurije hamwe abayobozi, abafatanyabikorwa n’abandi bitabiriye bagize uruhare rugaragara mu bikorwa byagezweho.
Ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage bahuriye hamwe mu biganiro bigamije guteza imbere ubufatanye n’iterambere rirambye.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure






