Ruhango: Umusore yatemye Nyina avuga ko yamwitiranije na satani

Sep 6, 2025 - 09:05
 0
Ruhango: Umusore yatemye Nyina avuga ko yamwitiranije na satani

Ruhango: Umusore yatemye Nyina avuga ko yamwitiranije na satani

Sep 6, 2025 - 09:05

Mu karere ka Ruhango umusore yatemye nyina avuga ko yamwitiranije n'abadayimoni

Aya mahano Aya mahano yabereye mu murenge wa Ruhango ka bunyogombe umudugudu wa Karehe ho mu karere ka Ruhango aho umusore w'imyaka 20 y'amavuko yatemye nyina w'imyaka 70 maze akamusigira ibikomere byinshi. Aho yamutemye ahantu hatandukanye ku mubiri kubwamahirwe ntiyapfa icyakora yahise ajya muri koma.

Ibi byabaye kuwa 04 Nzeri 2025 bamwe muturanyi b'uyu muryango babajije uyu musore ikimuteye gutema nyina ubundi asubiza avuga ko yatemaga satani atatemaga umuntu.

Uyu musore akimara gutema nyina yahise yikingirana mu cyumba avuga ko adashaka kubona nyina yitaga satani.

 Ubwo abanyamakuru bageraga mu mudugudu wa Karehe uyu mukecuru yari yajyanywe ku kigonderabuzima ndetse abaturage bemeza ko ari ubugirakabiri uyu muhungu atema nyina bakavuga ko igikwiye gukorwa ari uko yatandukanwa na nyina kuko ngo bitabaye ibyo azamwica.

Ibi bikimara kuba inzego z'umutekano zahise zitabara maze zifata uyu musore zimujyana kwitabwaho kwa muganga kuko yagaragaza imyitwarire nkiy'umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089