Ruhango: Umutarage yagiriye Undi Inama ubundi amuhemba ikintu kibabaje
Ruhango: Umutarage yagiriye Undi Inama ubundi amuhemba ikintu kibabaje
Mu karere ka Ruhango abantu bataramenyekana biraye mu ikwa z'umuturage maze batemaguraibiti 350
Twagirimana Leonard ni umuturage utuye mu karere ka Ruhango ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mu gahinda kenshi yerekanye ibiti bya Kawa 350 byatemaguwe mu murima we bikaba byatemaguwe n'abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro.
Ibi byabereye mu murenge wa Mbuye Akagari ka nyakarekare umudugudu wa nyaruyongo mu karere ka Ruhango aho ikawa z'uyu muturage zari zihinze.
Uyu mugabo avuga mu byukuri atazi uwa mwangirije ikawa ariko akavuga ko uwo acyeka ari umusore baturanye yagiriye yo kureka gusinda bikabije bityo akaba ngo aricyo cyatumye amuvunagurira ikawa bityo akaba asaba ubuyobozi gukora iperereza kugirango uwakoze ibi amenyekane.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Mbuye babonye uko izi kawe zangijwe banenze iyi migirire kuko idakwiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa mbuye yabwiye itangaza makuru ko uyu ucyekwaho gukora ibi arigushakishwa kugirango aryozwe ibyo yakoze.





