Rulindo: Abayobozi n’abakozi ba Trinity Rutongo Mines bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane ziruhukiye m'urwibutso rwa Mvuzo
Rulindo: Abayobozi n’abakozi ba Trinity Rutongo Mines bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane ziruhukiye m'urwibutso rwa Mvuzo
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi n’abakozi b'ikigo cya Trinity Rutongo Mines , bunamiye inzirakarengane ziruhukiye m'urwibutso rwa Mvuzo rwubatse mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi.
Ubwo hatangwaga ubuhamya, Nyanzige Charle warokotse muri iki kigo cya Rutongo mine yavuze ko ubwo bakoraga muri iki kigo ,abatutsi bakoragamo batangiye gutotezwa mbere ya Genocide birukanwa kukazi.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ndi umukozi wa Rutongo Mines aho nabonaga abatutsi benshi twakoranaga batotezwa yewe baranirukanwa mukazi.
Avugako kandi yahuye n'umusaraba ukomeye aho interahamwe za muhigaga ariko akaza azicika, abobahunganaga benshi barabishe.”
Yavuze ko mu minsi ya mbere atifuzaga kugera mu ahoyaratuye kuko yahatakarije abavandimwe be n'inshutize benshi.
Nyanzige Charle warokotse, akicirwa inshuti n'abavandimwe
Ati “Ubundi ntabwo nari mfite ingufu zo kuhaza, ariko kubera ko maze gukomera maze kwiyubaka, ubu byabaye ngombwa ko nza nkavuga n’ibyahabereye. Nyuma y’uko mpizwe n'interahamwe ariko zikampusha nkazirokoka ,ariko ibyakozwe n'interahamwe narabirebaga ibindi byabereye aho narokokeye nabyo narabibonye. Uburyo Abatutsi bavanwaga mu mihanda yose yo muri Rulindo bamaze kwicwa kandi byabaga mpari.”
Peter Gretha uyobora Trinity Metals, yagaragaje ko bibabaje kubona amahanga yaratereranye urwanda muri Genoside yakorewe abatutsi mu rwanda, akandi baribafite imbaraga zogukumira ,noguhagarika Genoside.
yavuzeko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki kigo ayobora na cyo cyiyubatse bikomeye.
Peter Gretha, Umuyobozi wa Trinity metals
Ati “Muri urwo rugendo rero na Trinity Rutongo Mines yariyubatse, ntabwo ikiri uko yari imeze mbere. Ubu irakataje mu kugira abakozi b’abahanga, bashyira uburenganzira bw’ikiremwamuntu imbere kandi batanga n’umusaruro wifuzwa.”
Yagaragaje ko kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka kuko bibatera imbaraga zogukomeza kwiyubaka nokurwanya umuntu wese uhakana, upfobya ,ushaka gusubiza urwanda inyuma.
Rutongo mines kandi ikomeje kwegera abarokotse Genoside ,babahumuriza ,babaremera, aho babaha inka,bakabubakira amazu n'ibindi bitandukanye kugirango bakomeze kwiyubaka.
Uhagarariye ibuka mu karere ka Rulindo yashimiye ikigo cya Rutongo mine uburyo gikomeje kwita kubarokotse genoside, arinako yihanganishije ababuze ababo bishwe muri genoside,yasabye urubyiruko gukomeza guhangana n'abahakana bakanapfobya genoside babinyujije kumbuga nkoranyambaga .
Umuyobozi w’Akarere ka Rulondo w'ungirije ushinzwe iterambere n'ubukungu Bwana Rugerinyange Theoneste yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Rutongo Mines , ashimira abakomeje guharanira kubaho n’urubyiruko rwigira ku mateka rukagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abakozi bakoraga mu kigo cya Rutongo Mines bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku kicaro cyiki kigo mu murenge wa masoro.
Umuyobozi w’Akarere w'ungirije yavuze ko kubibuka Atari ukwibuka imibare gusa, ahubwo ari ukubaha agaciro. Yagize ati: "Kwibuka si ukwibuka imibare, ni uguhamya agaciro k’ubuzima bwa buri muntu wishwe azira uko yavutse. Turabibuka dusubiza agaciro abakozi bishwe bazira uko baremwe, bazira ko bari Abatutsi.”
Abakoze Jenoside bishe abakozi ba Rutongo mine bari bafite inshingano zo gukora nabo ba kubaka igihugu. Umuyobozi w'akarere w'ungirije Theoneste yavuze ko "Abakozi bishwe barimo abari bafite inshingano zo gukora, kubaka igihugu, guharanira iterambere ry’imiryango yabo. Bose bakuwe mu buzima, bazira urwango. Bavandimwe, mureke twamagane urwango.” Abishe aba bakozi bishe abarikubaka igihugu kigaterimbere.
Nibyo umuyobozi w’Akarere w'ungirije yavuze muri aya magamba: "Ni agahinda kubona abakozi barishwe bazira uko imana yabaremye.
Kwibuka ni igikorwa cy’ubutwari, cya ngombwa mu gusigasira amateka no guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi. Umuyobozi w’Akarere ka rulindo w'ungirije Bwana Rugerinyange theonetse, ati: "Kwibuka ni inshingano zacu, ni gikorwa kandi cy’ubutwari cyuzuyemo ubupfura. Twibuka kugira ngo amateka atibagirana, kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi no kugira ngo duhe icyubahiro abacu batuvuyemo bazira urwo rwango, bazira ivangura, bazira irondabwoko n’ibindi bashyirwagaho.”
Umuyobozi w’Akarere Rugerinyange theonetse yavuze ko u Rwanda rwiyubatse biturutse ku buyobozi bwiza. Yagize ati: "U Rwanda rwacu rwanyuze mu bihe bikomeye ariko noneho rwariyubatse, rurakomera kandi ruzakomeza gutera imbere. Ibyo tubikesha ubumwe, ubuyobozi bwiza burangajwe imbere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse kandi wayoboye n’ingabo zabohoye iki gihugu ndetse zihagarika na jenoside twibuka uyu munsi.”
Visi meya yasabye abakozi ba Rutongo mines bose kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo; aho yagize ati: "Dukomeze gukangurira buri wese gukomeza kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya Jenoside n'abayihakana mu buryo bwose bakoresha.” Kwibuka si umuhango usibangana ahubwo, umuyobozi w’Akarere w'ungirije ati: ”ni igikorwa kigomba guhora mu mitima yacu no mu bikorwa byacu buri munsi. Tubizirikane duha agaciro abacu, tubasubiza ubuzima n’ubwo batakiriho".
Visi meya wa karere ka Rulindo
Rugerinyange theoneste
Umuyobozi wa Trinity metals
Peter Gretha
Umuhanzi kazi maria Yohana
Umuyobozi wa Rutongo mines
Imena Evode
Es w'umurenge wa Masoro
Padiri wa paruwasi Rutongo
M.C
Nkurunziza Bonaventure / BIGEZWEHO i Rulindo





