Rulindo: Amakipe ya Base na Shyorongi niyo azasohokera Akarere mu Murenge Kagame Cup
Rulindo: Amakipe ya Base na Shyorongi niyo azasohokera Akarere mu Murenge Kagame Cup
Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Base mu bahungu n’Iy’Umurenge wa Shyorongi mu bakobwa niyo azasohokera Akarere ka Rulindo mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2026 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma.
Ku mikono ya nyuma y’Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026, yabaye kuri iki cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026 kuri Stade ikirenga ya shyorongi, Ikipe y’Umurenge wa Shyorongi mu bakobwa yihereranye iy’Umurenge wa Mbogo iyitsinda igitego 1-0.
Umukino wakurikiyeho wahuje Ikipe y’umurenge wa Base niy’umurenge wa Masoro mu bahungu, umukino urangira amakipe anganya 1-1 hitabazwa penariti ikipe y'umurenge wa Base itsinda penariti 5-4.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madam Mukanyirigira Judith, yashimiye abantu bose bitanze kugira ngo iyi mikino igende neza by’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa n’inzego z’umutekano.
Yibukije abaturage kurangwa n’umuco w’isuku, kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda amakimbirane mu miryango
Yagize ati “Turashimira abantu mwese mwitanze ngo iyi mikino igende neza, icyo twongera kwibutsa abaturage ni ukugira isuku ku mubiri, aho dutuye, aho dukorera n’aho tugenda bikaba umuco. Mugomba kandi kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane mu miryango kuko birakenesha abantu ntibabone umwanya wo gukora ngo batere imbere.”
SSP Jean Claude KABANDANA,Director of Community policing through sport, wari witabiriye iy'imikino yasabya abaturage bari kuri stade ikirenga ya shyorongi kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane , urubyiruko,yasabye Kandi abaturage kurwanya inzoga z'inkorano zitujuje ,ubuziranenge kuko zirikwica abanyarwanda no kurwanya abacukura ,amabuye y'agaciro m'uburyo butemewe.
Mu butumwa butangirwa muri iyi mikino, bwibanda ku kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwizigamira no kwitabira gahunda za leta.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





