Rulindo-Base: Mu nama y’umutekano rusange, hasabwe gukaza ingamba zo kwicungira umutekano cyane cyane mu minsi mikuru
Rulindo-Base: Mu nama y’umutekano rusange, hasabwe gukaza ingamba zo kwicungira umutekano cyane cyane mu minsi mikuru
Mu murenge wa Base, hateranye inama y'umutekano yaguye, Yayobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Base bwana Uwiringiye Placide , yitabirwa na komando wa polisi mu murenge wa Base na Bushoki, abakuru b'imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari,abashinzwe umutekano mu m'idugudu,ba mutwarasibo ndetse naba polisingi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Base Uwiringiye Placide yagize ati: muri iyi minsi mikuru, twongere imbaraga mu gucunga umutekano kurusha uko byari bisanzwe, bityo abaturage bazidagadure ariko ntibarengere ngo bakore ibikorwa biwuhungabanya, kandi twongere imbaraga mu kwirinda abajura kuko mu minsi nk’iyi, usanga bariyongereye.
Yakomeje muri aya magambo: nk'abayobozi tugomba kuba maso, tugatanga amakuru mu nzego zitandukanye nk’uko zubakitse, kugirango turusheho kuwusigasira. Ibiyobyabyenge nabyo biri mu bintu bihungabanya umutekano cyane. Dukaze ingamba zo kubirwanya, kuko biba intandaro y’ibyaha byinshi.
Sgt Mbonabucya Emmanuel wari uhagarari umuyobozi wa polisi mu karere ka rulindo ati:" urebye ku bijyanye n’umutekano, nta kibazo kirimo cyane uretse nk'ubujura bwahinduye isura, aho basigaye bacukura ,amazu y'abaturage ,bakiba amatungo ,atandukanye Turasabwa gukomeza ingamba zo kubarwanya, harimo nko gufata ba ruharwa muzi kurusha abandi,bakajyanwa kugororwa
Yakomeje muri aya magambo: Mukwiye guhaguruka mugashyiraho uburyo bwo kumenya ba bantu bateje ikibazo mu baturage. Ikindi ni ugukaza amarondo, kuko iyo irondo rihari kandi rigakora neza, n’abaza kwiba barafatwa, akaba ari nayo mpamvu tubasaba gufatanya, ikintu cyose kibaye kigatangirwa raporo, kuva ku isibo.
Yakomeje Kandi agira ati:"twubahirize amasaha yo gufunga utubari. Niba dushyizeho uwo murongo dukwiye kuwukurikiza kuko bizadufasha kugabanya ibyaha cyane cyane ibyo gukubita no gukomeretsa.
Abitabiriye iyi nama kandi, baganiriye ku bibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage , barebera hamwe aho ibikorwa byo kubakira abatishoboye imisarani bigeze murwego rwo kunoza isuku, ndetse banahabwa ikiganiro cyo kurwanya amakimbirane mu miryango ,ibijyanye n'izungura, nogusobanurirwa ,amategeko areba abashingiranwe ,no kumitungo yabo .
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





