Rulindo: Hasojwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire
Rulindo: Hasojwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire
Mu gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire kunsanganyamatsiko igira iti, “Umuryango utekanye, Ishema ryanjye”. byabereye m'umurenge wa Base kurwego rw'akarere ka rulindo hasezerana imiryango 9 yabanaga muburyo butemewe n'amategeko.
Abaturage batishoboye bahawe ibikoresho by’isuku, bagize b'ati: “Ubu turishimye cyane kuko duhawe ibi bikoresho bizadufasha mugukomeza kwimakaza umuco wo kugira isuku mbese ibyishimo ni byinshi cyane sitwabona uko twabivuga, ubuyobozi bwakoze cyane Imana izabuhe umugisha rwose.”
Umuyobozi w’Akarere ka rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage bwana MUTAGANDA Theophile mu ijambo rye yagarutse ku bikorwa byaranze icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire harimo kwigisha abaturage ibijyanye n’ihame ry’uburinganire uko bakwiye kubana mu muryango, gusezeranya mu buryo bwemewe n’amategeko imiryango yabanaga itarasezeranye, kwandika abana mu gitabo cy’irangamimerere ndetse no gufasha imiryango itishoboye.
Yavuze ko kandi icyi cyumweru nabo nk’abayobozi hari icyo cyabafashije kuko bashoboye kubona aho imyumvire y’abaturage ihagaze ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’aho bagomba gushyira imbaraga kuruta ahandi no kumenya icyo abaturage bakeneye kugira ngo ibyiciro byose byibone mu miyoborere myiza.
Visi meya MUTAGANDA Theophile kandi yavuze ko nubwo igikorwa cy’ubukangurambaga gisojwe ariko ibikorwa byakorwaga n’ubundi bizakomeza, ati: “Turangije ibikorwa by’ubukangurambaga twakoraga muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire ariko n’ubundi bizakomeza no mu yandi mezi azakurikira kuko byatanze umusaruro kandi n’ishingano zacu nk’ubuyobozi kwigisha umuturage.”
Muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’amajyaruguru cyatangiye ku wa 23 Nzeri 2025,mu karere ka Rulindo cyasojwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2025 imiryango 9 yabanaga itarasezeranye yasezeranye mu mategeko.
AMAFOTO
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







