Rulindo: Hatashywe umuyoboro mushya w’amazi wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni maganane n'esheshatu

Nov 2, 2026 - 21:39
 0
Rulindo: Hatashywe umuyoboro mushya w’amazi wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni maganane n'esheshatu

Rulindo: Hatashywe umuyoboro mushya w’amazi wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni maganane n'esheshatu

Nov 2, 2026 - 21:39

Abaturage bo mu Mirenge ya Tumba na Base bavomaga amazi y’isoko bagejejweho amazi meza ndetse bahabwa n’amavomero asimbura ikoma bakoreshaga bavoma. Ni umuyoboro wa kilometero makumyabiri n'enye wubatswe mu mudugudu wa karambo mu Kagari ka Misezero mu murenge wa Tumba.

Uyu muyoboro watangiye kubakwa mu mwaka wa 2025, wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni maganane n'esheshatu,Witezweho gucyemura ibibazo by’amazi ku baturage barenga gato 19000.

Bamwe muri abo baturage bagejejweho aya mazi meza bavuga ko bagiye kuruhuka amazi mabi bavomaga bakoresheje urukoma.

Abaturage b'ati “Byadushimishije cyane kuko twavomaga ahantu kure kandi amazi atari meza, tugakoresha urukoma kugira ngo aze neza ariko kuba tumaze kubona amazi meza ni iby’agaciro. Nkanjye niteguye guhita nyageza mu rugo, ubundi isuku yiyongere.”

Abandi nabo bunzemo b'ati “Twari dufite ikibazo cy’amazi tuvoma amazi mabi, tugatekesha amazi mabi, ubu twegerejwe amazi meza n’amavomo kuburyo dushimiye Leta n’abaterankunga, aribo word vision”

Uretse kuba aya mazi azafasha abaturage, azanafasha ibigo by'amashuri biri muri iyi mirenge, ivuriro rito rihakorera (Post de Sante).

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo w'umusigire ,bwana Nshimiyimana Diedonne, yavuze ko aya mazi yari akenewe cyane kuko byongereye umubare w’abafite amazi meza mu Karere.

Ati “Yari akenewe cyane kuko byari mu busabe bw’abaturage , turashima ko yahageze. Ku ruhande rwacu biradufashije byongereye umubare w’abaturage bafite amazi meza.”

Uyu muyoboro wuzuye utewe inkunga na World vision mu Rwanda, uje kuzamura umubare w’abagerwaho n’amazi meza mu karere ka Rulindo, uri ku kigero gishimishije.

Umuyobozi wa world vision mu rwanda avuga ko umuryango wa world vision ufite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’umwana n’abaturage muri rusange kandi ko imibereho myiza itabaho abaturage badafite amazi meza ariyo mpamvu bafatanyije n’Akarere mu kubaka umuyoboro wa Rwanyana-Gitare.

Uyu muyoboro watashywe uy'umunsi ufite ibilometero 24 ukaba utwaye akayabo k’amafaranga y’uRwanda angana na miliyari imwe na miliyoni 406 world vision ikaba yaratanze 60% by’umushinga mu gihe Akarere ka Rulindo katanze 40%.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye umuryango wa world vision kuruhare ugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’igihugu muri rusange byumwihariko akarere ka Rulindo .

Ati":turashimira world vision uburyo bakomeje gutezimbere abaturage babagezaho ibikorwa remezo bitandukanye no kwita ku mikurire y'abana, yasabye abaturage kuzasigasira uyu muyoboro w'amazi wa rwanyana -Gitare kuko uje kubafasha gukomeza kwita ku isuku kuko amazi yabegereye".

Abaturage babonye amavomo yabafashije kureka kuvomera kw'ikoma

Uyu muyoboro w'amazi witezweho kuzamura isuku y'abatuye mu Mirenge ya Tumba na Base nyuma y'uko bari bafite isuku nke iterwa nuko nta mazi bagiraga

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure